Kicukiro : Umubyeyi utuye mu gishanga wabyaye imbyaro 5 abazwe, aratabaza Leta[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ishimwe Yvette umubyeyi w’abana batanu utuye mu gishanga giherereye mu murenge wa Niboyi akagari ka Niboyi umudugudu wa Nyarubande, aratakamba avuga ko ubuzima bwe n’urubyaro rwe bugeramiwe kubera kubura ibimutunga ndetse no kubura ubwisungane mu kwivuza ikindi kiyongera kuri ibyo, ngo ni uko bamushyize mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi afite uburwayi bukomeye butuma adashobora kubashakira ibya batunga.Agasaba Leta ko yamufasha kwigobotora ubuzima bw’inzitane abayemo ndetse no kumukura mu gishanga .

Uyu mubyeyi avuga ko mu nshuro eshanu amaze kubyara, abazwemo inshuro 7 zose harimo inshuro 5 bamubaze ndetse n’izindi ebyiri bamusubiyemo.Avuga kandi ko yatandukanye n’umugabo we bamaze kubyarana umwana wanyuma,ari nabwo yaje kugira ikibazo cyo kuribwa munda,agira indwara yo kubura amazi mu mubiri (hypertantion),umuvuduko w’amaraso (Pressure) ndetse no kubabara umutwe ku buryo hari igihe yikubita hasi kubera ubwo burwayi.

Aganira na Muhabura.rw Ishimwe Yvette yavuze ko abayeho mu buzima bw’inzitane kuko kugira ngo abone icyo kurya hari igihe abicyesha iwabo ngo naho yajyaga akura icyabatunga ndetse n’utundi nkenerwa ,barahafunze ubu ntako ameze.

Agira ati”Uburyo mbayeho rimwe narimwe ntungwa na mama cyangwa inshuti,mitueli nkaziyishyurira.Najyaga nkora na hariya mu ibagiro bararifunga niho n’ubuzima bwanjye bwajyaga gusa naho bworoha mo gacyeya kuko baramfashaga abavandimwe twakoranaga kuko na mitweli mfite ubu ngubu nibo bari bazinyishyuriye kuko icyo gihe bafunze ibagiro barazitanze”.

Nyuma y’uko ibagiro ryo kwa Didi bari baturanye mugishanga barifunga,kandi ariho yabashaga gukura icyamutungaga n’urubyaro rwe ndetse akabasha kuba yahakura ubwisungane mu kwivuza ,avuga ko kuri ubu ubuzima bwe ntaho buhagaze kuko n’akazi atakabasha kubera uburwayi afite.

Ati “Ubuzima, ubu ntaho mpagaze.kuko byaje kugera aho nkajya ndangura ibigori nka bicuruza ariko birananira nakikorera nkikubita hasi abantu bagasanga ndi hasi,mbese biba bibi cyane.Hari n’umumama wari wampaye akazi ko kujya njonjora amakara nunamye nicaye birananira nabyo kuko ntabwo nabishobora.Hari igihe turya,hari n’ubwo tutarya ubundi akenshi abana banjye batunzwe n’iwacu.Hari igihe mburara nkana bwirirwa”.

Yongera ati“Kwiga nta muntu ubishyurira,kwambara ntabyo mbese n’amakaye ntayo.Gusa ngirwa n’umuntu ubabonye umwana agiye kwiga nta kaye akayimuha,yaba nta karamu nabwo akayimuha mbese ni ubwo buzima ndimo bwa buri munsi”.

Naho kubyerekeranye no kwambara avuga ko ntacyo babona bambara ku buryo ajya agira impungenge ko agize ibyago umwana akarwara, atabona icyo yamwambika amujyana kwa muganga. Ikindi ngo ni uko imyenda bambara ari imyenda y’abantu bakuru baba babakuburiye rimwe na rimwe umwana w’umuhungu akambara ijipo nk’abakobwa.

Asoza asaba Leta ko yagira icyo imufasha byibura abana be bakabona amahirwe yo kwiga nk’abandi ndetse ikaba yamufasha uko yababonera ubwisungane mu kwivuza kuko Kuri ubu bimusaba gutangira ubwisungane mu kwivuza abantu 7.

Ubuyobozi bw’akerere ka Kicukiro ntacyo buvuga kuri uyu mubyeyi ubabaje kuko Muhabura.rw yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere Dr. Nyiransabimana Jeanne yanga kugira icyo abivugaho ku buryo Umunyamakuru yamusuye mu biro yimana umwanya wo kuganira nawe yahamagarwa kuri telephone ntayitabe ahubwo icyaje gukurikiraho n’uko nyuma yaho yohereje ubutumwa bugufi buvuga ngo ahereza message, nayo ntiyasubije.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko nyuma y’uko umunyamakuru ahavuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwohereje abantu bajya kumwirukana kandi ntaho afite ho kwerekeza bukamubwira ko ni bagaruka nta kindi bazamubaza usibye kujugunya ibintu bye hanze akomongana.

Iyinkuru turacyayikurikirana…..


Bituriye mugishanga mu murenge wa Niboyi akagari ka Niboyi umudugudu wa Nyarubande inzu ingwa igihande kimwe bakimukira mukindi


Ishimwe Yvette umubyeyi w’abana batanu utuye mu gishanga aratakamba avuga ko ubuzima bwe n’urubyaro rwe bugeramiwe



Ishimwe Yvette umubyeyi w’abana batanu utuye mu gishanga giherereye mu murenge wa Niboyi akagari ka Niboyi umudugudu wa Nyarubande


Abaturanyi babo nabo inzu igwa igihande kimwe bakimukira mu kindi

Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 6 years