Kicukiro : Nubwo Kigali yirahirwa kw’isuku haracyari Abaturage babangamiwe bikabije n’Umwanda uva muri za Ruhurura [AMAFOTO]
- 02/01/2018
- Hashize 7 years
Nubwo Umujyi wa Kigali wirahirwa n’amahanga, ndetse abawutemberamo bakawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa n’isuku ihebuje, haruduce tumwe natumwe tugaragaramo isuku nke cyane cyane muri za Ruhurura zigenda zinyura hagati yamazu.
Mukarere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboyi,Akagali ka Nyakabanda Muri iki cyumweru Abaturage babwiye MUHABURA.RW ko baratinya kuvuga ku kibazo kihagaragara cy’isuku nke cyane Giterwa na Bakire bahinduye za Ruhurura ibimoteri, bamena ibisigazwa by’ibyo kurya n’indi myanda yose , maze imvura yangwa byose bikaruhukira ku’ivomero rusange ry’amazi rihuriweho n’imirenge ibiri Umurenge wa Niboyi nuwa Kanombe.
Mukwibaza uko ahahantu hakorerwa isuku abaturage baturiye iryovomero birinze kugira icyo babivugaho gusa ngo nta Muyobozi urabegera ngo baganire ku kuntu babungabunga ayo mazi.
Umwanda abaturage bavuga ko Umenwa muri za ruhurura n’abakire bazituriye
Banamwana Marie Claire utuye mu Murenge wa Niboyi Akagali ka Nyakabanda aganira yabwiye Muhabura.rw ko nta Muturage wabivuga ho yagize ati’’Nubwo nta wavuga ko bibabangamiye kubera ko amazi bayabonera ubuntu,n’ikibazo gikomeye kuko iyo imvura iguye imyanda iza arimyinshi kandi iruhukira kw’ivomero gusa nta kundi twabigenza tuyakoresha uko tuyabonye n’ubwo abana bacu indwara zigiye kubamara ’’
Akomeza avuga ko nta buyobozi burababwira kumyanzuro yuko hakorerwa isuku mbese ubona ntawubyitayeho, ikindi ngo mugihe akoreshwa n’ikigo cy’Ishuli cya Remera academy 2 .
Abaturage benshi birinze kugira icyo batangaza murwego rwo kwirinda ko babafungira amazi dore ko ngo banyirabayazana ari abakire bafite ibipangu batagira aho bashira imyanda iva mungo zabo, ahenshi usanga hari impombo zivana imyanda mungo zikamena muri Ruhura ari nabyo bituma isuku yayo iba nke.
Imyanda iba irimo n’udukingizo twakoreshejwe twinsi .
Gushaka kumenya muti wi kikibazo kibangamiye abaturage Umuyobozi w’umurenge wa Niboyi Havugarurema JM yabwiye Muhabura.rw ko icyo kibazo atarakizi aribuze gutanga amakuru afatika.Yagize ati’’ Urakoze cyane ,birashoboka ,gusa ubu ndimunama nimvamo ndabaza nze kuguha amakuru afatika, ariko ndibuze kwohereza yo ababishinzwe bahagere barebe ko abaturage bazahakorera umuganda , kandi tunafite gahunda yo kwimura abatuye mu bishanga kuko ari mumanegeka ’’
Igiteye impunge n’uko iyo imvura iguye amazi amanura Imyanda yose ikaruhukira kw’ivomero rusange bigatuma amazi areka maze abana bakidumbaguza mo bishobora no kubaviramo uburwayi buturutse kuri yo myanda iba irimo n’udukingizo twakoreshejwe twinsi .
Yanditswe na Bakunzi Emile