Kicukiro: Ikimoteri cya Nyanza cyaridutse gihitana bamwe mu bantu bari bakirimo

  • admin
  • 26/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi myinshi igwa,amazi menshi yiretse hejuru mu ‘kimoteri’ cy’imyanda kiri mu kagari ka Kagasa Umurenge wa Gahanga maze ku munsi w’ejo nimugoroba kirariduka kigwira abantu barimo batoragura ibyuma byo kugurisha. Imibiri imaze kuboneka ubu ni iy’abagore babiri, barimo umwe utwite, hamwe n’umwana muto w’umuhungu.

Cyatengutse kiva hejuru ku musozi kigwira abari munsi batoraguramo ibyuma, umubare wabo ntuzwi. Ariko ubwo umunyamakuru yahageraga kuri iki gicamunsi yasanze abaturage na Police bamaze kubona iyi mibiri itatu banayijyanye kwa muganga kuyikorera isuzuma.

Bamwe mu baturage bari kuri icyo kimoteri baje gufatanya n’imashini kuvanamo imirambo babwiye umunyamakuru ko icyo kimoteri cyabagwiriye baje gushaka ibyuma bita amabolo mu myanda kugira ngo bajye kubigurisha.

Uwitwa Habiyaremye Razaro yagize ati “ Ejo ku mugoroba nka saa kumi n’imwe twagiye kumva twumva abantu benshi biganjemo abana barira barikuvuza induru cyane ngo kirabatwaye kirabatwaye ubwo twahise tumenya ko ikimoteri kishe abandi bantu.”

Undi witwa Iradukunda Albert ati “Ikibazo abaturage bafite ni imibereho, mu gihe cyo Kwibuka n’ubundi cyatwaye undi ariko urebye abaturage kuhacika ntabwo babyumva kuko bakuramo imari y’ibyuma ndetse hari n’abavugako bakuramo amafaranga nonese batungwa n’iki ko gitunze benshi?”

Imirimo yo kureba niba hari abandi baguweho n’iyi myanda yari ibaye ihagaritswe kubera imvura nyinshi yarihomo kugwa.Ikimoteri cy’imyanda cya Kicukiro cyari gihanamye ku musozi kiriho amatoni n’amatoni y’imyanda yahasutswe cyera.Ejo kimaze kuriduka iyi myanda yashungurutse igera hepfo mu gishanga.

Kuri ubu Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahanga bwahise bufata umwanzuro wo kuhashyira abashinzwe umutekano kugirango bakumire undi muntu wese ushaka kuhegera.

Mu myaka 4 ishize, iki kimoteri cyarahagaritswe imyanda yari ikirimo itangira gusehwa ijyanwa mu kindi kimoterikiri ahitwa Nduba ariko ntiyahashira kubera ubwinshi bwayo.

Umugi wa Kigali kugeza ubu ufite imishinga itandukanye harimo n’uzatwara miliyoni 14 z’amadolari y’Amerika wo kubaka ikimoteri kigezweho kizashyirwa mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge kigasimbura ikimoteri cya Nduba nacyo gishobora kuba kiri mu marembera.Mu gihe uyu mushinga utarajya mu bikorwa imyanda yakomeje kuba ikibazo ku bice byegereye aho bayikusanyiriza i Nyanza n’i Nduba.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/04/2018
  • Hashize 6 years