Kicukiro: Hari imiryango 6 ivuga ko yirengagijwe na Leta.Umuyobozi w’Akarere avuga ko icyo kibazo atari akizi -Paul Jules Ndamage
- 10/09/2015
- Hashize 9 years
Nyuma y’uko hagaragaye imiryango igera kuri itandatu igizwe n’abantu 28 ibarizwa mu Karere ka kicukiro, umurenge wa Gahanga, Akagari ka Nunga, Umudugudu wa Rugasa aho bakunze kwita muri kane hagati y’Umurenge wa Mageragere na Gahanga, bigaragara ko uburyo aba baturage babayeho buteye agahinda kuko bameze nk’abatagira aho babarizwa.
Imiryango yasuwe na MUhabura.rw
Kuri uyu wa 09 Nzeri, nibwo umunyamakuru wa Muhabura.rw yaganiriye n’iyo miryango ibarizwa mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga. aho iyo miryango yadutangarije ko ubuyobozi busa n’aho bwirengagiza imibereho yabo cyane ko ari ubuyobozi bw’ibanze kugeza ku nzego z’Akarere bose bazi uburyo abaturage babayeho ariko ngo nta bufasha babagenera akenshi bitewe n’uko badafite aho babaye nk’uko babyivugira mu mvugo yabo ngo babayeho nk’abatariho.
Umusaza Aminadabu utangaza ko iyo bagendeye rimwe bakajya ku karere umurenge uvuga ko bagiye kubarega
Mu kiganiro na Muhabura.rw umwe mu basaza mukuru muri iyo miryango witwa Yikurize Aminadabu yaratubwiye ati: “twebwe dusa nk’aho tutazwi kuko aha dutuye murubingo naho dukodesha ibihumbi bitatu (3000) . ikindi nta gikorwa nakimwe cy’iterambere tujya dukorerwa kuko nta mudugudu duhabwa nk’abandi, nta gir’inka duhabwa, n’umutera nkunga utugiriye impuhwe agashaka kudufasha ngo atwubakire tubura aho atwubakira duheruka agiye ngo agiye kubaza Umurenge ntiyongere kugaruka”.
Umuyobozi w’Akarere atangaza ko icyo kibazo atari akizi
Aha kandi byatumye dushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo, ubwo twageraga ku biro by’Akarere ka Kicukiro umunyamabanga yatubwiyeko umuyobozi w’Aka karere adahari dushatse kuganira n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage badusobanurira ko ari mu kiruhuko ku murongo waTelefone n’Umuyobozi w’Akarere bwana Paul Jules Ndamage asubiza icyo kibazo yagize ati: “Abo baturage batuye he?, barenganijwe gute?, bambuwe amasambu se?, niba barambuwe nibace mu buyobozi bw’ibanze bajye kurega, naho niba ari abakwiye gufashwa ni banyure mu nzego z’ibanze nk’abandi baturage bose kuko hari ibyiciro byagenewe gufashwa hariho abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi, Abasigajwe inyuma n’amateka, ndetse n’imiryango y’abanyarwanda yirukanwe mu gihugu cya Tanzania”. Nyuma y’uko umunyamakuru akomeje kumubwira ko icyo kibazo gihari kandi kidakwiye kwirengagizwa ahubwo akwiye kugerayo akakemura ibyo bibazo abaturage bafite. cyane ko iyi miryango yasabye umunyamakuru kubagereza ikibazo ku buyobozi bw’Akarere kuko iyo bo bagiye ku karere umurenge ukabimenya ubabangamira ubabwira ko bagiye kubarega ku karere. Umuyobozi w’Akarere yasubije agira ati: “aho hantu ntago nari mpazi ndetse n’ibyo bibazo tugiye kubikurikirana vuba.”
Mu nzira ataha umunyamakuru wa Muhabura.rw yahamagawe kuri telephone n’umuyobozi mu Murenge wa Gahanga ushinzwe imiyoborere myiza amubwirako numero ze azihawe n’umuyobozi w’Akarere kugirango amurangire aho abo baturage baherereye. Umunyamakuru yamusubije ko babarizwa mu mudugudu wa Rugasa ho mu kagari ka Nunga.
Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw
Reba mu mafoto uburyo aba baturage batakamba
Aha bari kuvuga ko ubuyobozi bwabibagiwe
Aha uyu mu dam avuga ko imyuga bayizi ariko babuze aho bayikortera ngo biteze imbere
Ubwiherero bw’umusaza Aminadabu
Aha bari kubwira umunyamakuru iby’agahinda kabo ngo ubuyobozi aho kubafasha bubabwira gusezerana kandi badafite aho basezeranira
Ngo ni ukwibera mu gisate cy’ingunguru kandi batunzwe n’imyotsi