Kicukiro: Ayobozi 2 Baherutse Kuba Abere Beguriye Rimwe

  • admin
  • 27/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Inama idasanzwe y’Inama njyanama y’Akarere ka Kicukiro yateranye kuri uyu wa kabiri yakiriye ubwegure bwa Angélique Mukunde wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ndetse na Higiro Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe.

Aba bombi baherutse gufungwa, kuburana no kuba abere.Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama ya Kicukiro Innocent Twagirayezu yatangaje ko ntaho ubwegure bwabo buhuriye n’ibyo bari amaze iminsi bakurikiranyweho .

Mukunde yari amaze imyaka 8 ashinzwe iterambere ry’ubukungu bw’Akarere ka Kicukiro.


Mukunde Angelique Umuyobozi w’Akarere ka Kicukuro wungirije yeguye


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Higiro Emmanuel na we yeguye

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 27/03/2019
  • Hashize 5 years