Kicukiro: Abaturage 277 barahiriye kuba abanyamauryango ba FPR Inkotanyi

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years

Abaturage 277 bo mu Murenge wa Gahanga Akarere ka kicukiro barahiriye kuba abanyamuryango bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi banishimira ibikorwa wabagejejeho mu kuzamura imibereho myiza yabo.

Mu nteko rusange yahuje abagize umuryango ba RPF hagamijwe no kwinjiza abanyamuryango bashya ku cyumweru tariki 8 Gicurasi 2017, abayobozi ba RPF muri uwo murenge bagaragaje ko biturutse ku bukangurambaga abanyamuryango bageze ku 8,8% by’abaturage ba Gahanga aho bageze ku 29.434 bamaze kurahira bakemera kuba abanyamuryango. Umurenge wa Gahanga uvuga ko umaze kugera ku bikorwa byinshi byazamuye imibereho myiza y’abaturage birimo kuremera abatishoboye, gutanga inkunga yihutirwa ku bakene, gutegura aho kubaka ibikorwa remezo biteganywa kubakwa muri wo murenge, kwita ku barikotse Jenoside, gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ibindi.
Abaturage bagaragaje ko banyuzwe n’ibikorwa by’uyu muryango mu murenge wabo no ku rwego rw’igihugu

ABaturage 277 barahiriye kuba abanyamauryango ba FPR Inkotanyi

Mu mwaka ushize 2015 abatuye mu murenge wa Gahanga babifashijwemo n’umuryango RPF batanze inkunga yihutirwa ku bakene 181, gushishikariza abaturage kugana ikigo cyo kwiteza imbere SACCO, kubaka ibyumba by’amashuri mu murenge, kugeza amazi ku baturage, kubaka ibiraro n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere Dr. Nyirahabimana Jeanne wakiriye indahiro z’abinjiye mu muryango RPF muri uwo murenge yavuze ko asaba abemeye kubaha amahame y’abanyamuryango ba RPF kuyashyira mu bikorwa. Yagize ati “RPF ni yo iyoboye Leta, ni yo moteri y’ibikorwa muri iki gihe. Nk’amanyamuryango ba RPF ibyo bintu tugomba kubigiramo uruhare buri wese aho turi; nk’abanyamuryango bari hano icyo biyemeza ni ukuba abanyamuryango b’ukuri bumva amahame ya RPF no kuyashyira mu bikorwa.” Yongeraho ko kuyashyira mu bikorwa atari ukuyaguga gusa ahubwo ari ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu aribyo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Benimana Olivier warahiriye kwinjira mu muryango RPF yavuze ko n’ubwo akiri muto yari asanzwe yiyumva mu muryango biturutse kubyo yabonye. Ati “Nayigiyemo kubera ko najye ubu ndi Umunyarwanda ndumva mfite ishema, ndumva nkunze igihugu cyanjye n’ubuyobozi bwacyo kandi ndi no mu ishuri nanjye ndiga nk’abandi bose… niyo mpamvu nifuje gukomezanya n’Abanyarwanda, igihugu cyacu gikomemze gutera imbere.” Ubuyobozi bw’Umuryango RPF mu murenge wa Gahanga buvuga ko bahize byinshi birimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kwihutisha ibisabwa ngo ibikorwa remezo biteganywa kuzubakwa na Leta birimo ikibuga cy’umupira (stade) mpuzamahanga, hoteli zigezweho n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko hari imihigo myinshi FPR ifite n’ibindi byinshi yamaze kugeraho



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years