Kicukiro: Abantu 6 bapfuye bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye

  • admin
  • 13/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2015 I Gahanga mu karere ka Kicukiro habaye impanuka aho Abantu bagera ku icumi bagwiriwe n’ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye batandatu muri bo birapfa umwe arakomereka bikabije kuburyo yahise ajyanwa kwa muganga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugasa, Akagari ka Nunga, Umurenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro aho abantu bagera ku icumi harimo umudamu umwe n’abana babiri bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye aho bacukuraga aya mabuye hanyuma iki kirombe kirabagwira batanadatu muribo bitaba Imana ndetse ubwo Umunyamakuru wa Muhabura.rw yageraga ahabereye iyi mpanuka hari hari amakuru avuga ko umwe mubari bajyanwe kwa mu ganga yakomeretse bikabijeyari yamaze kwitaba Imana gusa abo bana babiri na maman ubabyara bo bakaba bari mubarokotse iyi mpanuka.

Aganira na Muhabura.rw, Nayigiziki Charles umwe mu baturage twasanze ahabereye impanuka yadutangarije ko mu nabo ubwabo nk’abaturage bari basanzwe batewe impungenge n’ibi birombe gusa ubuyobozi bukaba butari bwarigeze bushyiramo imbaraga zihagije mu ikumirwa ry’ikorwa ry’iyi mirimo ndetse anadutangariza ko abantu bakoresha muri iyi mirimo y’ibirombe ntabwishingizi baba barimo. Twegereye umwe mu babyeyi baturiye ahabereye iyi mpanuka ndetse wari ufite ikiniga cyinshi cyane ko yari umwe mu babuze abe kuko yadutangarije ko afite imirambo igera kuri ibiri mu nzu ye ndetse anadutangariza ko n’uwo wamaze kurwa kwa muganga ari umuhungu wegusa tumubajije niba hari ubufasha bahawe n’ubuyobozi yatubwiyeko ntabwo kuko bafite imirambo munzu babuze ubushobozi bwo kuyijyana muri Morge kwa muganga cyane ko na nyir’ibi birombe yamaze gutoroka ubwo iyi mpanuka yabaga .

Ku murongo wa Telefone twaganiye n’Umuyobozi w’Umurenge wa Gahanga Kaboyi Benoit ari naho habereye iyi mpanuka atangariza Muhabura.rw ko icyo kibazo bamaze kukimenya ndetse ko bagerageje gutabara iyo miryango yabuze abayo ndetse bakaba babafashije gukura iyo mibiri munsi y’ibyo birombe kuri ubu hakaba hategerejwe ko ejo ubuyobozi buzaza kubasha gushyingura. Gusa abajijwe niba hari ubundi bufasha bageneye iyi miryango haba mu rwego rwo kujyana iyi mirambo kwa muganga bwana Kaboyi Benoit yadutangarije ko nabo iki ikibazo cyabatunguye ariko ejo bakaba biteguye kubafasha.


Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Kicukiro bwana Paul Jules Ndamage ku murongo wa Telefone gusa ntago byakunze cyane ko byarinze bigera ubwo twakoraga iyi nkuru tukimuhamagara akatubwira ngo twongere kumuhamagara mukanya. Nk’uko umwe mu babuze abo mu muryango we babiri yabwiye Muhabura.rw.Kuri ubu iyi miryango itegereje ko ejo hagera ngo barebe ko hari icyo ubuyobozi bwabafasha cyane ko bo ubwabo ntabushobozi bafite bwo kuba bashyingura ababo bitabye Imana. Roho zabo ziruhukire mu mahoro.

PS:Ntago twakoresheje amafoto bitewe n’uburyo ashobora gutera ikibazo mu twihanganire

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/12/2015
  • Hashize 8 years