Kera uwageraga mu myaka 40 y’amavuko yabagaga ikimasa -Perezida Kagame

  • admin
  • 06/10/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye hari byinshi byahindutse nko mu buzima ndetse no mu myaka yo kuramba ku isi ku banyarwanda, aho igihe cyo kuramba cyavuye ku myaka 40 kikagera ku myaka 70 y’amavuko.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira i Bonn mu gihugu cy’Ubudage imbere y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga ibihumbi 5000 bari bitabiriye umunsi wa Rwanda Day 2019 yabaye ku nshuro ya 10.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye,imyaka y’ikizere cyo kubaho yazamutse ku buryo bugaragara aho yavuye ku myaka 40 ikagera ku myaka 70 y’amavuko.

Ati”Ubu imyaka 25 ishize, twazamuye imyaka y’icyizere cyo kubaho. Kera uwageraga muri 40 yabagaga ikimasa niba yari agifite, agahamagara inshuti zose ngo yagejeje imyaka 40 atarapfa. Ubu abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70, ibyo nta nubwo arinjye ubivuga, ndavuga ibyo abazobereyemo bavuga, bo hanze batari n’abanyarwanda”.

Yavuze ko atari ibyo gusa byahindutse kuko ibyahindutse byageze no mu buzima aho impfu z’abana n’ababyeyi babyara mu Rwanda byagabanutse kurusha ahandi hose ku isi.

Ati “Impfu z’abana n’ababyeyi babo bapfaga babyara, uko byagabanyutse nta hantu birabaho ku isi nk’ukuntu byagabanyutse mu Rwanda. Turakora ibintu biha abantu ubuzima, twarangiza tukaregwa ko tububambura, ibyo se birashoboka?”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bantu usanga bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhaba,avuga ko utakima ubwisanzure abantu kandi ubaha uburenganzira bwo kuvugira aho bashatse ndetse ukabegereza n’ikoranabuhanga ribafasha kuvuga ibyo bashatse.

Ati”Ku rundi ruhande, uraha abantu kugera ku itumanaho igihugu cyose, ngo umuntu yishyire yizane avuge bitewe n’ishoramari twakoze mu gihugu warangiza ngo ubuza abantu kuvuga? Urabaha indangururamajwi ariko ngo ubabuza kuvuga, ibyo se birashoboka? Dukunda abantu, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu. Ibindi ahubwo ibyo nibyo politiki mbi abaturega bakora”.

Rwanda Day 2019 yabereye mu Budage mu mujyi wa Bonn ni ku nshuro ya mbere ibereye muri iki gihugu,ikaba ibaye ku nshuro ya 10 muri rusange kuko iyi yaje ikurikira izindi zagiye zibera mu mijyi itandukanye.

Iyaherukaga yabereye i Ghent 2017, ikurikirwa n’iyabereye mu mjyi wa San Fransisco mu 2016,Amsterdam mu 2015,Atlanta 2014,London na Toronto mu 2013,Boston 2012,Chicago na Paris 2011 ndetse n’i Brussels mu Bubiligi mu 2010.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/10/2019
  • Hashize 5 years