Kera kabaye Radio wo mu itsinda rya GoodLife agiye gukora ubukwe ku mugaragaro

  • admin
  • 15/05/2017
  • Hashize 8 years
Image

Amakuru amaze igihe acicikana ni uko umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko ukorera muzika mu gihugu cya Uganda, Lilian Mbabazi yaba agiye kubana bidasubirwaho numuhanzi mugenzi we Radio uririmba mu itsinda rya Good Life rigizwe nawe ndetse nabandi bahanzi batandukanye. Aba bombi rero bakaba barateretanye mu ibanga rikomeye ikindi kandi bakaba arakunze guhakana iby’urukundo rwabo bombi.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi b’aba bahanzi, nuko ngo baba baramaze kwitegura iby’ibanze kugira ngo bibanire akaramata. Radio akaba yarakunze kubwira bagenzi be ko agiye gukora ibishoboka ngo akemure ikibazo cy’uwo yihebeye ubuzima bwe bwose, Lilian Mbabazi.

Radio na Mbabazi bakaba biyemeje kwiyibagiza ahahise habo maze bakareba ahazaza heza mu rukundo rusesuye maze bagakora ubukwe muri uyu mwaka cyangwa ukurikiyeho kuko bataremeza neza itariki.

Ubusanzwe aba bombi bafitanye abana babiri ariko bakaba baragiye barangwa no kutizerana hagati yabo bikabateza ubwumvikane buke ndetse bagatandukana bya hato na hato ndetse bikagera naho Mbabazi yatangaje ko ibye na Radio byarangiye.

Ubu rero amakuru y’abantu ba hafi ba Mbbazi akaba avuga ko yiteguye gushyira ibyo byose hasi maze akabana na Radio ubuziraherezo.


Yanditswe na ZIHIRAMBERE Pacifique/MUHABURA.rw

  • admin
  • 15/05/2017
  • Hashize 8 years