Kenya:Leta yahagaritse kompanyi 27 zikora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe zirimo na kompanyi ya SportPesa

  • admin
  • 11/07/2019
  • Hashize 5 years

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Kenya yanze kongerera uburenganzira bwo gukora kompanyi 27 zikora iby’imikino y’amahirwe, harimo n’ikomeye cyane muri iki gihugu, SportPesa.

Mu ibaruwa yandikiwe kompanyi y’iby’itumanaho Safaricom, iyi minisiteri ivuga ko izi kompanyi zitujuje ibisabwa kugira ngo zongererwe uburenganzira.

Gusa iyo baruwa ntisobanura neza ibyo bisabwa. Ntacyo izi kompanyi ziratangaza ku mugaragaro.

Kompanyi ya Safaricom yatangaje ko yanze amabwiriza yahawe na Leta yo guhagarika ibikorwa by’izi kompanyi byifashisha serivisi z’ibigo by’itumanaho.

Safaricom ivuga ko guhagarika izi kompanyi bifite ingaruka ku bantu barenga miliyoni 12, isaba ubutegetsi kubanza gukora ubukangurambaga mu itangazamakuru mbere yo gufata uyu mwanzuro.

SportPesa irazwi ku isi nk’umwe mu baterankunga b’amakipe yo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza. Izina ry’iyi kompanyi riri ku mwambaro w’ikipe ya Everton.

Abantu benshi bashaka gutega bakoresha telefone ngendangwa bishyura banashyiraho intego zabo.

Ubutegetsi bwa Kenya bwasabye Safaricom guhagarika ’codes’ z’izi kompanyi z’imikino y’amahirwe (’betting’) zifashishwa kuri telefone muri ’betting’.

Ibikorwa bya ’betting’ byabaye ubushabitsi bukomeye muri Kenya kubera ikoranabuhanga riteye imbere ryorohereza abantu kugera kuri izi serivisi.

Abantu banyuranye bagiye bagaragaza impungenge batewe no kuba umubare munini w’urubyiruko uri kwiringira gushora amafaranga muri iyi mikino y’amahirwe.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/07/2019
  • Hashize 5 years