Kenya:Hitabajwe imbunda na kajugujugu mu kurwanya inzige zibasiye ibihingwa

  • admin
  • 03/01/2020
  • Hashize 4 years

Udukoko tw’inzige tumaze iminsi duteye mu duce dutandukanye twa Kenya turimo Wajir ndetse na Mandera aho kugeza ubu abaturage n’inzego z’umutekano bari gukora ibishoboka byose ngo utu dukoko tuhave bifashishije urusaku, amasasu na kajugujugu.

Inzige ziri kwangiza imyaka y’abaturage, ntizigire na mike zisiga ihagaze. Abaturage ba Wajir mu gihe bategereje ubufasha buturutse mu nzego z’umutekano bari kwifashisha urusaku rw’amajwi yabo, imvugirizo no guhonda ibyuma.

allafrica.com ivuga ko mu gace ka Mandera, abapolisi bahageze bari kurasa mu kirere kugira ngo utu dusimba duhunge. Kurasa ukugira ngo batwice, ahubwo ni uburyo bwo kongera urusaku. Leta ya Kenya kandi yohereje kajugujugu muri aka gace yohereza imiti yica udukoko (insectides) kugira ngo yirukane izi nzige. Muri Wajir biteganyijwe ko kajugujugu izahagera mu cyumweru gitaha.

Tariki ya 18 Ukuboza 2019, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO ryateguje ibihugu biri mu ihembe ry’Afurika nka Kenya na Somalia ko bishobora guterwa n’inzige, zikaziyongera kugeza mu mpera za Mutarama.

Chief MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/01/2020
  • Hashize 4 years