Kenya: Yategetse Padiri Nahimana na bagenzi gusubira iyo baturutse

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years

Mu gihe padili Thomas Nahimana yakunze kumvikana avuga ko ashaka kuza mu Rwanda kuba ariho akinira politike ye ndetse ngo akaba anafite umugambi wo kwiyamamariza kuba perezida umwaka utaha bamwe mu bakiristu gatorika bavugako baterwa igahinda no kubona ibyo akora byose abikora ku izina rya padili.ubu yemeye ko we na bagenzi be basubira mu bihugu bari barimo.

Ni nyuma yuko yari ahamaze iminsi yaranze kuva ku izima avuga ko azahava ari uko yemerewe gutaha mu Rwanda, nyamara inzego zishinzwe abinjira n’ abasohoka zari zamugaragarije ko adafite ibyangombwa byo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Padiri Nahimana yabwiye BBC yanditse iyi nkuru ko mu mishyikirano bagiranye na leta ya Kenya, abategetsi b’icyo gihugu bababwiye ko gukomeza kuba kuri icyo kibuga biri mu nzira zitanoze.

Byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana wari waravuze ko azaza mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, agera i Kigali ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Itsinda ry’abantu bari bazanye na Padiri Nahimana mu Rwanda ryari rigizwe na Venant Nkurunziza w’imyaka 33, Claire Nadine Kasinge w’imyaka 36 n’umwana we Kejo Skyler w’amezi arindwi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Claire Nadine Kasinge w’imyaka 36, ubu we yamaze gusubira muri Canada, naho Padiri Nahimana Thomas we aritegura gusubira mu Bufaransa, mu gihe Venant Nkurunziza bitaramenyekana niba ari busubire muri Malawi aho yabaga.
Kanda hano urebe indi nkuru bifitanye isano
http://www.muhabura.rw/amakuru/politiki/article/ibyo-padiri-nahimana-yitaga-kuza-kwiyamamaza-biri-kugenda

Yanditswe na Ubwaditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years