Kenya: Perezida Uhuru Kenyatta yatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko mpuzamahanga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko mpuzamahanga ku rubanza iki gihugu cyarezwemo na Somalia ku kibazo cy’umupaka wo mu mazi.CIJ yari yaciye umupaka uhuye neza n’ibyifuzo bya Somalie, yemeza ko ushingiye ku murongo w’uburinganire ariko ntiyaca indishyi Kenya kubwo kwigabiza umutungo kamere urimo gaz na peteroli iri mu gice cya metero kare 100 000 hari mu rubanza.


Agaruka ku cyemezo cy’urukiko, Perezida Kenyatta yavuze ko aho gushingira ku murongo ugereranyije n’uburinganire, yabitesheje agaciro maze avuga ko igihugu ayoboye kitazemera uyu mwanzuro cyangwa ngo kuwitaho. Kenyatta yavuze ko atazabikora kuko umwanzuro w’urukiko ugambiriye gukuraho indahiro ye ikomeye ; kandi nka Perezida n’umugaba mukuru w’ingabo azakora ibishoboka byose kugira ngo abungabunge ifasi y’igihugu cye.


Yavuze ko iki cyemezo gikubiyemo gukomeza gukurikiza ububasha bwa ICJ kandi butera ikibazo ku bijyanye n’ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubwumvikane bw’ibihugu ku nzira y’ubucamanza mpuzamahanga yagize ati :

“Mu byukuri, Kenya ishidikanya ko Leta iyo ari yo yose yaba yarigeze igaragara na gato mu rubanza nk’uru. Turahamagarira amahanga gushyiraho uburyo byorohereza ikemurwa ry’ibibazo. Iki cyemezo, mu bihe nk’ibi, uzahungabanya umubano hagati y’ibihugu byombi. ”

Ku munsi wok u wa gatatu nibwo urukiko mpuzamahanga washyizeho umupaka mushya wo mu nyanja y’Ubuhinde hagati ya Kenya na Somalia rugendeye ku busabe bwa Somalia. Rwavuze ko urubibi rushya rwo mu mazi rugomba gukurikiza umurongo w’uburinganire, byatuma Somalia itwara igice kinini cy’amazi cyagenzwaga na Kenya. Nubwo urukiko rwatesheje agaciro ingingo nyinshi za Kenya zirimo izigaragaza ko urubibi rwari ruriho rwari rushingiye ku masezerano.
Somalia yabyinye itsinzi


Ku ruhande rwa Somalia, Nyuma gato y’itsinzi no kubyina itsinzi kw’Amanya-Somalia, mu ijambo rye kuri televisiyo y’igihugu, Perezida Mohamed Farmaajo yatangaje ko urubanze rwanyuze mu mucyo n’ubunyangamugayo bwa ICJ. Yashinje igihugu cya Kenya gushaka kwivanga muri Politike y’igihugu cye hagamije guteza akaduruvayo inyuze no mu mitwe ya politiki. Yagize ati :

“Nyuma yo kunanirwa ayo mayeri y’igitutu, guverinoma ya Kenya yitabaje guhonyora ubusugire bwacu. Guverinoma ya Kenya yakoresheje igihe kinini n’umutungo mu gikorwa cyo kuduha akato mu rwego rwa politiki, ishushanya ishusho igoretse igihugu cyacu mu bihugu duturanye, ku mugabane muri rusange no ku muryango mpuzamahanga. “


The eastAfrican ivuga ko Farmaajo atasobanuye neza ibyo ashinja byose Kenya. Kenya yatsinzwe uru rubanza nyuma yo gushaka ko impande zombi zikemura amakimbirane yo mu nyanja bitanyuze mu rukik o ariko Somalia ikabyanga.


Mugihe Kenya yakomeza gutsimbarara ku cyemezo cyayo, bishobora kuzamura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bitarebana neza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2021
  • Hashize 3 years