Kenya : Kutumvikana ku matora birashobora guteza imvururu

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years

Muri Kenya, Raila Odinga, umunyepolitike atavuga rumwe na Leta, yatangaje ko , kuwa gatatu abagizi ba nabi bafite ubuhanga mu byerekeye ikoranabuhanga binjiye mu byuma bya ordinateri bya komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora basibanganya amakarita y’abantu batoreyeho.

Odinga atangaza ko ibyatumye aza inyuma cyane y’uwo bahanganye, Perezida Uhuru Kenyatta.

Komisiyo y’amatora mu Gihugu cya Kenya , yerekanye kuwa gatatu ko imibare imaze kubarurwa ku batoye igera kuri mirango cyenda na kane kw’ijana bimaze kubarurwa bya majwi, bya batoye. Perezida Kenyatta ari imbere ya Odinga n’ibice 54 kw’ijana ku bice 45 kw’ijana by’amajwi.

Umukuru w’urwego rw’igihugu rwigenga rushijwe amatora, Wafula Chebukati yatangaje ko adashobora kuvuga nimba ibyuma bya ordinateri by’iyo komosiyo byaratewe. nyamara yatangaje ko bazakora iperereza.

Rafael Tuju, umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Perezida Kenyatta, Jubelee Party, yarabihakanye avuga ko ibyo Odinga arimo kuvuga bitagira ishingiro

Yanditswe na Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years