Kenya: Ibintu bidasanzwe byaranze irahira rya Raila Odinga (REBA AMAFOTO)

  • admin
  • 31/01/2018
  • Hashize 6 years

Ibikorwa byose biri gukorwa muri Kenya nyuma y’uko uhanganye n’ubutetsi muri icyo gihugu arahirira ku kiyobora, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018,byasize umugani mu banyakenya kuko ikiri gukorwa cyose kiri kubanzirizwa n’indahiro bigana uko kwigiza nkana cg kwikirigita kwa Raila Odinga nabo bafatanyije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta.

Uku kurahira kwabaye ku gicamunsi cyo kuri Uyu wa kabiri aho uyu muyobozi yarahiriye kuba perezida w’abaturage,ariko igitangaje nuko abo bafatanyije kurwanya ubutegetsi batatu batagaragaye muri uwo muhango wari witabiriwe n’imbanga nyamwinshi.

Uyu muhango wasubitswe inshuro zitabarika aho byari bitenyijwe ko uba saa Saba ntibyakunda,bawushyira saa Munani naho biranga, maze birangira ubaye saa Cyenda zirengaho iminota.

Nyakubahwa Odinga yijujuse kenshi avuga ko ariwe wari watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye muri 2017,yagaragaye mu gace kitiriwe Kinyata(Uhuru Park) ari kumwe n’abamufasha ndetse n’abarwanashyaka ba orange democratic movement rimwe mu mashyaka agize ihuriro abereye umuyobozi ariryo NASA(National Super Aliances).

Gusa inshuti ye yariteganyijwe ko iri burahirire kumwungiriza ariyo Kalonzo Musokya ntabwo yahagaragaye nta nubwo yagaragaje icyatumye ataboneka muri uwo muhango.

NASA iyobowe na Odinga igizwe n’imitwe itandukanye irimo Wiper Party ihagarariwe na Kalonzo Musokya, Forum for the Restoration of Democracy Kenya ihagarariwe na Moses Wetangula, Orange Democratic Movement ya Odinga ndetse na Amani National Congress ya Musalia Mudavadi.


Arahirira kujya kwishuri akazatsinda amasomo


arahirira gukora akazi ko murugo akazabasha guteka neza ndetse n’indi mirimo yo murugo


Uyu ararahirira ko ari burye capati zose ndetse akanywa n’igikoma byose akabimara


Uyu yarahiriye kuyobora abaturage ba Kenya




Reba video

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/01/2018
  • Hashize 6 years