Kayonza:Impanuka y’imodoka ya Coaster yahitanye 3 abandi barakomereka

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ikoze impanuka igeze mu mudugudu wa Bwatampama akagari ka Rubumba umurenge wa Kabare ihitana abantu batatu abandi barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa 16h50 zo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga,yatewe n’uko imodoka ya Coaster ifite pulake RAB 424C yagonganye n’ikamyo ya Fuso ihita ihirima igeze ahitwa Kamarashavu ubwo yavaga Kabarondo yerekeza Nasho mu karere ka Kirehe.

Ubu batatu bamaze kwitaba Imana barimo umugabo,umugore n’umwana.

Abandi bari gukorerwa ubutabazi bw’ibanze ku kigo nderabuzima cya Murindi,hafi y’aho impanukayabereye.Abarembye ambulance ya Rwinkwavu yahise ibajyana ku bitaro.Ni mu gihe kandi izindi ambulance zo mu bitaro nk’ibya Kibungo,Kirehe na Gahini nazo zari maso kugirango zitange ubutabazi bwihuse.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw avuga ko abakomeretse cyane ari babiri bajyanywe ku Bitaro bya Kibungo mu Karere Ngoma.

Iyi mpanuka ibaye hashize amasaha make hari indi mpanuka yabereye mu karere ka Karongi mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga abantu bagera kuri 11 bakitaba Imana abandi bagakomereka.

Inkuru bifitanye isano.Karongi:Impanuka ya Coaster yahitanye 8 abandi 17 barakomereka[RABA AMAFOTO]



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years