Kayonza:Abakozi babiri b’akarere na bagitifu babiri b’imirenge banditse basezera ku kazi

  • admin
  • 20/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019,Abakozi babiri b’akarere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri banditse amabaruwa basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Aba banditse amabaruwa harimo Hakizakumeza Innocent wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, ishoramari no guhanga umurimo mu Karere na Ngwinondebe Francine wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi n’ibikoresho mu Karere.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bo ni Murangira Xavier wayoboraga Umurenge wa Murundi na Dusingizumukiza Alfred wayoboraga umurenge wa Kabarondo.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko aba bose bandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza bahuriza ku kuba bahagaritse akazi ku mpamvu zabo bwite.

Aba bakozi bahagaritse akazi mu nkundura imaze iminsi y’ihagarikwa n’iyirukanwa rya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze baranzwe n’imikorere idahwitse ivanze n’ubunebwe bwo kutamenya kugendera ku muvuduko guverinoma yihaye mu iterambere.

Huye na Gisagara nabo intero n’imwe y’inkunduro ku bayobozi bananiwe

Kuri uyu wa Gatanu kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, Mutangana Innocent, na we yanditse asezera ku kirimo ye. Yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

Meya Sebutege Ange yavuze ko iyo umuntu yanditse asezera akazi turamusubiza bijyanye n’amategeko.

Mutangana asezeye nyuma y’iminsi mike we n’abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge mu Karere ka Huye biyemeje ko mu gihe cy’amezi ane bazaba bamaze gukemura ibibazo byugarije abaturage birimo abatagira aho kuba, abadafite ubwiherero, abakirarana n’amatungo, abarwaye amavunja n’ibindi.

Babyemereye imbere ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, ku wa 1 Nzeri 2019; mu nama mpuzabikorwa yahurije hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa, inzego z’umutekano n’abayobora ibigo bitandukanye mu karere ka Huye.

Undi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, Renzaho Jean Bosco, wasezeye ku mirimo ye kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yemeje ayo makuru avuga ko ibaruwa ye yayakiriye.

Yagize ati “Yasezeye twabonye ibaruwa; yavuze ko ashingiye ku muvuduko igihugu cyifuza abona adashoboye.”

Rutaburingoga avuga ko nyuma yo kwakira iyo baruwa hazakurikiraho kumusubiza.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ibyacitse atari uko aba bayobozi baba barirukanywe cyangwa bakagenda ubwabo, ahubwo ngo ibyacitse ni uko batakoze ibyo bagombaga gukora.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/09/2019
  • Hashize 5 years