Kayonza:Abaganga barashinjwa uburangare bigeze n’aho umurwayi abapfira mu maboko.

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Kuva mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka wa 2015 kugeza muri uku kwa cumi mu bitaro bya Rwinkwavu hamaze gupfira ababyeyi benshi bapfuye babyara. Uherutse kwitaba Imana vuba aha ni uwapfuye kuri 16 z’uku kwa cumi azize uburangare bw’abayobozi b’ibitaro.

Uyu mubyeyi yari atuye mu murenge wa Kabarondo ngo yitabye Imana biturutse ku burangare bw’abaganga, kuko ngo mu ijoro ryo ku wa 16 yaje kubyara abaganga bamaze kumukuramo umwana umuriro uhita ubura. Nyuma yo kubura k’umuriro bacanye moteri iranga kandi kudoda byari bitararangira. Byabaye ngombwa ko hakoreshwa agatoroshi ka Telephone. Niyonsenga Celestin umugabo wa Nyakwigendera avuga ko umugore we yazize uburangare bw’abaganga. Yagize ati “madamu wanjye yazize uburangare kuko yabaye mu cyumba cy’imbagwa amaramo amasaha arenga abiri kugeza n’aho umuriro umuburiraho. Ikindi kimbabaza ni uko bamwandikiye amaraso twasaba doditeri ngo ayamuhe akatubwira ko nta mwanya afite ngo agiye kwiruhukira.”


Ibitaro bya Rwinkwavu bihererye I KAYONZA

Nyuma yo kubona ko uyu mubyeyi arembye cyandi kandi ari kuva cyane byabaye ngombwa ko bahita bamujyana mubitaro bikuru bya Kigali CHUK, aho umutima waje guharagarara imbere y’umuryango kuko yari ataragezwa mu bitaro. Umugabo wa nyakwigendera ngo ashobora kwitabaza inzego z’ubutabera vuba aha kuko ngo na nyuma yo kubura umufasha we ngo nta n’icyo ibi bitaro byakoze ngo byihanganishe uyu muryango.

Umuganga wabaze nyakwigendera ni Nikuze yemeje ko umuriro wamaze iminota nka 15 bakoresha agatoroshi ka telefoni. Izi mpfu zikomeje kugaragara kuri ibi bitaro bya Rwinkwavu ngo ahanini byaha bishingiye ku kutumvikana kuri hagati ya Adimini w’ibi bitaro n’umuyobozi mukuru akaba ari nayo ntandaro y’ibura rya mazutu.

Ushinzwe ubutegetsi Uyisenga Julienne yemeza ko atameranye neza n’umukuru w’ibitaro bya Rwinkwavu gusa avuga ko ntaho bihuriye n’urupfu rw’uyu mu byeyi.Src:Umuryango

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 9 years