Kayonza : Ntibavuga rumwe ku ireme ry’Uburezi ritangirwa mu mashuli ya Leta n’ayigenga

  • admin
  • 15/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza bemeza ko hari itandukaniro rigaragara hagati y’abanyeshuli bo mu mashuli yigenga ndetse n’aya Leta

Ibi kandi aba babyeyi bakaba babishingiraho bemeza ko n’Ireme ry’uburezi ritangirwa muri aya mashuli usanga haba harimo ikinyuranyo kigaragara hagati y’umwana wize mu Ishuli ryigenga ndetse n’uwize mu Ishuli rya Leta.

Iki kibazo kijyanye n’Ireme ry’Uburezi ni kimwe mu bibazo usanga gihangayikishije cyane n’abayobozi b’ibigo by’amashuli anyuranye yo muri aka Karere ka Kayonza aho usanga bavuga ko biba bigayitse cyane kumva ngo umwana arangije amashuli yisumbuye ariko ukaba utamuhagarika imbere y’abantu ngo abashe gusubiza cyangwa kwisobanura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwo buhamya ko ahanini gutanga Uburezi bufite ireme bitagakwiye kugirana isano n’aho umunyeshuli yize cyane ko abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuli ahanini baba bafite impamyabushobozi zijyanye n’ibyiciro babarizwamo haba ku bakora mu bigo byigenda ndetse n’ibya Leta Nk’uko bisobanurwa na Uwibambe Consolee, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Vice Maya Console ati “Ubusanzwe iyo Leta ijya gushyira abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli mu myanya hagenderwa ku byiciro ndetse n’impamyabumenyi baba bafite kandi icyo nasobanura ni uko bose amasomo n’amahugurwa baba barahawe aba ari amwe niyo mpamvu twe natwe ushobora gusanga ibyo bibazo ababyeyi bibaza bijyanye n’ireme ry’uburezi natwe turabyibaza ari nayo mpamvu tugiye gufatanya kubishakira umuti”

Ati “Naho ku kijyanye no kuvuga ngo amashuli yigenga atanga ubumenyi busumba ubwo mu mashuli ya Leta ibyo byo nta bushakashatsi turabikorera ariko ikizwi ni uko buri mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo abarizwa mu cyiciro gihwanye n’impamyabumenyi afite niba yigisha mu mashuli abanza aba afite Impamyabumenyi y’amashuli yisumbuye niba yigisha mu mashuli yisumbuye kandi nabwo aba afite nibura icyiciro cya kabiri cya kaminuza kujyana hejuru ibyo niko biba biri mu mashuli ya Leta ndetse n’ayigenga”

Ibi kandi bishimangirwa na MURENZI Jean Claude, Umuyobozi w’Aka karere aho avuga ko ubufatanye mu kurebera hamwe igishobora kuba kidindiza iryo reme ry’Uburezi aricyo kigiye gukorwa n’Ubuyobozi bw’Aka karere no mu Gihugu hose muri rusange bafatanije na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano

Meya Jean Claude ati “Ni ikibazo tugomba gusuzumira hamwe nk’ubuyobozi dufatanije na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano ariko kubwange numva ko ireme ry’uburezi ritangirwa mu mashuli yaba aya Leta cyangwa ayigenga aba ari rimwe

Ireme ry’Uburezi ni ingingo igarukwaho Umunsi ku munsi na Minisiteri ifite Uburezi mu nshingano, Iki kandi ugasanga ari kimwe mu bibazo bihangayikishije Leta y’u Rwanda cyane ko ari imbogamizi ikunze kugora abanyarwanda ku Isoko mpuzamahanga ry’Umurimo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 15/12/2016
  • Hashize 7 years