Kayonza: N’Abagabo baravuga imyato ikigo Women Opportunity Center

  • admin
  • 19/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Abagabo bo mu Karere ka Kayonza baravuga imyato ikigo Women Opportunity Centre gikorera muri aka karere aho bavuga ko iki kigo kimaze guhindura byinshi ku mibereho y’ubuzima bwabo ndetse no mu miryango yabo muri rusange

Aba bagabo bavuga ibi ni abahuguriwe mu kigo cya Women Opportunity Center cyashinzwe ku bufatanye n’Umuryango Women for Women International gikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bakaba bahamya ko imibereho yabo yahindutse cyane kuva aho abagore babo bahurijwe hamwe nk’Abadamu bo muri uyu murenge.

Bamwe mu bagabo twagiye tuganira basoje amahugurwa muri iki kigo aho basobanuriwe cyane uburinganire icyo aricyo ndetse bakanasobanurirwa n’uburyo bwo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa mu muryango

Si aba bagabo gusa bahamya ibyiza by’iki kigo ahubwo n’abagore bahamya ko kibafitiye akamaro cyane ko muri iki kigo hanatangirwa amahugurwa ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango

Aba badamu usibye kuba bahamya ko ubuzima bwabo bwahindutse ariko bavuga ko babona ibyiza biri imbere kuko bizeye kugera ku iterambere rirambye mu ngo zabo babikesha agaseke n’ubundi bugeni

Uwimana Antoinette uhagarariye Umuryango Women for Women International-Rwanda ari nawo washinze iki kigo cya Women Opportunity Center uharanira inyungu n’iterambere ry’umugore ahamya ko iterambere iki kigo kimaze kugeza ku muryango nyarwanda by’umwihariko abagore rishimishije.

Antoinette ati “Akenshi duhugura abagore by’umwihariko duhera kuri bamwe batishoboye hanyuma hari porogaramu y’umwaka turabahugura hanyuma tukabashyira mu mashyirahamwe akora ibijyanye nayo masomo tuba twabahaye hanyuma bagakora tukabafasha bakiteza imbere”


“Hari byinshi tubona byahindutse ku buzima bw’abagore kuko iyo umugore avuye mu cyiciro cy’abatishoboye ukabona arimo gukora agaseke akamenya kugashakira isoko, hari n’abandi hano bageze ku rwego rwo gukora muri hoteli, n’indi mirimo itandukanye ijyanye n’amahugurwa baba barahawe hano nk’ubu muri Marriot hotel dufitemo abagera kuri 27 twohereje gukoramo urumva ni ibintu byiza cyane tumaze kugeraho


Uwimana Antoinette uhagarariye Umuryango Women for Women International-Rwanda

Uwimana Antoinette akomoza kandi kuri gahunda ikorerwa muri iki kigo yo guhugura abagabo bakamenya uburinganire, bakanasobanukirwa uburyo bwo kuzuzanya mu rugo hanyuma bakajya mu giturage gufasha Inshuti z’ababyeyi aho ashimangira ko ari porogaramu biteguye gukomeza gushyiramo imbaraga.

Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba Madamu Kazaire Judith ashimangira ko abishyize hamwe na Leta itabura kubashyigikira kuko biri muri gahunda yayo ya buri munsi ihora ibakangurira gukorera hamwe bakibumbira mu ma koperative

Guverineri Judith ati “Ubusanzwe iki kigo iyo urebye impinduka n’uruhare kimaze kugira mu kwimakaza uburinganire, Ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa mu miryango nawe rwose wahita ubona ko ari ikigo gifatite rurini iki gihugu cyacu ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi tuba twiteguye kubafasha igihe cyose bakenera ubufasha buvuye muri Leta nko kubashakira amasoko y’ibi bikoresho byabo wabonye ko hakorerwa ubukorikori butandukanye”

“Ababoha uduseke, abadoda, abakora ibikoresho gakondo ndetse n’ibindi binyuranye bikorerwamo hano kandi ngirengo byose bifitanye isano nay a Politiki y’ubu u Rwanda rugezeho ya Made in Rwanda no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda niyo mpamvu tugomba kubashyigikira

Ku itariki 8 z’Uku kwezi k’Ugushyingo ubwo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasuraga iki kigo cyamugaragarije byinshi kimaze kugeza ku muryango nyarwanda ndetse nawe arabashimira cyane aho Jeannette Kagame yanabemereye kuzagaruka azanye na Perezida wa Repubulika gusura iki kigo.

Umuryango Women for Women international washinzwe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ukaba utera inkunga amashyirahamwe y’abagore batandukanye mu Rwanda ari nawo washinze iki kigo cya Women Opportunity Center gikorera mu Mu karere ka Kayonza.

Kuri ubu uyu muryango wa Women for Women Interantion-Rwanda umaze kugera mu turere twa Muhanga, Kayonza, Rwamagana, Kicukiro, Gasabo, na Nyaruguru gusa biteganijwe ko mu hari ikindi kiciro cya kabiri kizaba gikomatanya utundi duce tw’igihugu kuburyo bagera mu gihugu hose bubaka umuryango Nyarwanda.
Bakora imirmo itandukanye harimo ubudozi n’ubundi bukorikori
Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba Madamu Kazaire Judith





Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/11/2016
  • Hashize 7 years