Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira hamaze gukurwamo imibiri y’abatutsi 83

  • admin
  • 09/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Imibiri 83 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni yo imaze gukurwa mu cyuzi cya Ruramira, kuva imirimo yo kugikamya yatangira mu mwaka ushize wa 2019.

Icyuzi cya Ruramira giherereye mu Karere ka Kayonza. Mu gikorwa cy’umuganda cyabaye kuri uyu wa 3, habonetse imibiri 5 n’ibikoresho bicishijwe birimo ibisongo n’amabuye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,Sylvie Kayitaramirwa yajugunywe muri iki cyuzi, abicanyi bamuhambiriye aza kurokoka. Avuga ko yabonaga abicanyi bajugunyamo abatutsi benshi.

Abaturage bo muri imwe mu midugudu yo mu mirenge ya Ruramira na Nyamirama bakoresha amasuka bashakisha indi mibiri ikirimo. Ni nyuma y’uko hacukuwe umuyoboro munini ugikuramo amazi kikaba cyarakamye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza Agaba Aron avuga ko imibiri igenda iboneka ku nkuka z’iki cyuzi kuko ahakamijwe amazi hakirimo isayo.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barimo n’abari bajugunywe muri iki cyuzi cya Ruramira, bavuga ko bafite icyizere cy’uko imibiri y’abishwe bakajugunywamo bose izakurwamo.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye avuga ko hari gahunda yo gukomeza gushakisha imibiri no mu bindi bice by’iyi ntara bakeka ko hari Aho yajugunywe kandi bagahangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwaka ushize wa 2019 ni bwo hatangiye imirimo yo gushakisha imibiri y’abatutsi bajugunywe muri iki cyuzi cya Ruramira. Icyo gihe Hari habonetse imibiri 57 ishyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ruramira.

Mu cyumweru 1 hacukuwe umuyoboro munini wo gukamya burundu iki cyuzi hamaze kuboneka imibiri 26. Imirimo yo gukomeza gushakisha indi mibiri irakomeje.


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/04/2020
  • Hashize 4 years