Kayonza: Mme Jeannette Kagame na Mme Claudine Taron wa Benin basuye umudugudu w’Icyitegererezo wa Nyagatovu

  • admin
  • 10/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Mu ruzinduko rw’Iminsi 4 Umudamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin Madamu Claudine Taron arimo kugirira mu Rwanda yatunguwe cyane n’Imibereho myiza y’abatuye mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Nyagatovu wubatswe ku nkunga n’Umuryango Imbuto Foundation, Uru ruzinduko rugamije ku kwigira ku bikorwa binyuranye by’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Nyakubwaha Madamu Jeannette Kagame uyu muryango ukaba wita ku babyeyi n’abana

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin Madamu Claudine Taron basuye umudugudu w’Ikitgererezo wa Nyagatovu uherereye mu Kagari ka Nyagatovu Murenge wa Mukarange karere ka Kayonza, Uyu mudugudu umaze imyaka itanu abawutuye bagaragarije Madamu Claudine Taron ndetse na Madamu Jeannette Kagame aho bavuye mu murongo wo kuba batishoboye kuri ubu bakaba bageze ku iterambere bacyesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye iryo terambere akabaha Girinka, ndetse bakaba banafite ishuli Mboneza mikurire bahawe na Madamu wa Perezida Jeannette Kagame

Uyu mudugudu wubatswe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation mu mwaka wa 2008 kuri ubu hakaba haratujwemo imiryango isaga 90 y’abari batishoboye muri icyo gihe gusa kugeza uyu munsi bakaba bamaze kugera ku iterambere bahamya ko bakesha Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wabahaye Girinka akanabubakira kuri ubu bakaba babaye mu buzima bwiza

Uwicyeza Vestine umwe mu basuwe n’aba badamu b’abakuru b’Ibihugu byombi baherekejwe n’abayobozi banyuranye ku rwego rw’Intara y’I Burasirazuba n’akarere ka Kayonza akaba agaragaza uburyo bishimiye kugendererwa n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika.

Uwicyeza ati “Mu by’ukuri ndishimye cyane kandi ni iby’agaciro gusurwa n’umudamu wa Perezida wa Repubulika kandi turamushimira ibyiza yatugejejeho nk’ubu urebye ubuzima twari tubayemo bwari buteye agahinda n’isoni nta mazi twagiraga twabaga ahantu hataba amashanyarazi ariko umubyeyi wacu Jeannette Kagame afatanije n’Umufasha we baratwubakiye badutuza muri uyu Mudugudu hanyuma baduha inka ubu turanywa amata nta kibazo, baduhaye amazi baduha amashanyarazi mbese sinzi uko nabashimira”

Ikindi kandi ubu nkimara guhabwa inka na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame naratinyutse nuko iyo nka nyitangaho ingwate muri bank naka inguzanyo ndakora none ubu mfite byinshi maze kugeraho mfite umuryango w’abana barindwi harimo babiri banjye n’abandi batanu ndera harimo na barumuna banjye urabona mfite n’abakecuru babiri tubana hano mu rugo kandi tubayeho neza kuko urabona inka zirakamwa amata turanywa tukanasagurira amasoko, mfite uturima tw’igikoni mbasha guhinga imboga ubu nta kibazo cy’imirire mibi irangwa hano iwanjye mbese ibyiza navuga nahawe n’Umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame sinabivuga ngo mbirangize

Abatuye muri uyu mudugudu Nyagatovu bose kandi bashimiye Madamu Jeannette Kagame ndetse banagaragariza Umufasha wa Perezida wa Benin ibyiza bamaze kugeraho bakesha ubuyobozi bwiza bukorera abaturage umunsi ku munsi

Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith wanashimye cyane Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame uburyo akomeje guteza imbere umuryango Nyarwanda abinyujije mu Imbuto Foundation no mu bindi bikorwa bigenda bivana abatishobye by’Umwihariko ababyeyi b’abapfakazi n’abana b’abakobwa mu buzima bubi

Guverineri Judith ati “Uyu munsi turishimye kuko twakiriye abashyitsi bakomeye kandi bahire urabona Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ikindi kandi anaherekejwe na mugenzi we wa Benin bakaba rero baje gusura ibikorwa binyuranye by’iterambere mu karere ka Kayonza

Ati “Duhereye ku mudugudu w’Ikitegererezo wa Nyagatovu urabona ni umudugudu ufite byinshi wagejeje ku baturage icyambere hari amazi meza, hari amashanyarazi, abaturage baracana biyogaze, abana bafite ishuri Mboneza Mirire bubakiwe na Madamu Jeannette Kagame baranywa amata bafite ibiraro by’inka baroroye mbese urebye ntawe utaza kwigira kuri iri terambere riri muri uyu mudugudu ngo abashe kumenya no gusobanurirwa ibanga bakoresha kugirango bagere kuri ibyo byose

Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba kandi yahamije ko na bimwe mu bikorwa bitari byagera muri uyu mudugudu nk’ibigo nderabuzima n’ibindi bateganya kubafasha kubibona nk’ubuyobozi bw’Intara ndetse hagashakwa n’uburyo bakomeza kuzamura imibereho y’abatuye muri uyu mudugudu w’ikitegererezo n’indi midugudu iteganyije kubakwa mu turere dutandukanye tugize iyi ntara nk’Uko bigenwa na Gahunda ya Leta yo kubaka umudugudu w’Ikitegererezo muri buri Karere.

Guverineri Judith aganira n’Abanyamakuru yashimangiye ko ibikorwa by’Iterambere biri mu Mudugudu wa Nyagatovu ntawe bitahuruza ngo aze kubyigiraho

Madamu Claudine Taron nawe yashimiye byimazeyo aba baturage bo muri uyu mudugudu w’Ikitegererezo uburyo bakora ibishoboka byose ngo babyaze umusaruro amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bw’Igihugu cyabo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame

Uyu mudamu wa Perezida wa Benin Madamu Claudine Taron ari mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, Madamu Taron akaba avuga ko ubumenyi azavana mu Rwanda buzamufasha mu kuzamura Umuryango nawe afite wita ku buzima bw’Ababyeyi, abana ndetse no gukwirakwiza amazi meza mu gihugu cya Benin, Ibi kandi bikaba bishimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Benin.

Bikaba biteganijwe ko uyu Mudamu azasoza uruzinduko rwe hano mu Rwanda ku itariki 11 Ugushyingo 2016 aho azasubira mu gihugu cye gushyira mu bikorwa bimwe mu byo azaba yigiye kuri uyu muryango wa Imbuto Foundation n’u Rwanda muri rusange.
Mme Claudine Taron yashimishijwe cyane n’Iterambere riri muri uyu mudugudu wa Nyagatovu uherereye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba


Mme Jeannette Kagame i Bumoso na na Guverineri Judith i Buryo bagenda baganira ku iterambere abaturage bo mu Mudugdu wa Nyagatovu bamaze kugeraho
Abo muri uyu mudugudu wa Nyagatovu bafite umuco mwiza wo kwakira Abashyitsi
Uwicyeza washimishijwe no gusurwa na Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame

Mme Taron (wo hagati impande ya Jeannette Kagame)yasobanuriwe Ubworozi bw’Inka uko bukorwa muri uyu mudugudu wa Nyagatovu
Abayobozi ku rwego rw’Intara n’akarere ka Kayonza bari bifatanije na Madamu wa Perezida wa Repubulika mu gusura uyu mudugudu w’Ikitegererezo mu karere ka Kayonza




Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 10/11/2016
  • Hashize 7 years