Kayonza: Hari gushakishwa abagabo babiri bahingaga urumogi mu mirima yabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Kayonza ziri gushakisha abagabo babiri bahingaga urumogi mu mirima yabo byamenyekana bakarurandura, ubuyobozi bugasanga hasigaye ibiti bitandatu muri buri murima.

Aba bagabo barimo uw’imyaka 28 n’ufite imyaka 30 bakaba bari batuye mu Mudugudu w’Akabeza, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange.

Amakuru avuga ko umwe muri aba bagabo yagiranye amakimbirane n’umugore we, undi ahita agira umujinya ajya kumutanga mu buyobozi ko ahinga urumogi, ubuyobozi bwahise bujya kureba aho aruhinga bugezeyo busanga urwinshi yarurimbuye hasigaye ibiti bitandatu, mu gukomeza kugenzura ngo bwanabonye mu wundi murima n’undi mugabo waruhinze na we ibiti byinshi amaze kubirandura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko abo bagabo bari gushakishwa nyuma yaho mu mirima yabo hasanzwemo urumogi bari barahinze.

Ati “Ni abagabo babiri bo mu Kagari ka Nyagatovu, ejo ikigoroba turi mu bugenzuzi bwo kureba uko amabwiriza ya COVID-19 yubahirizwa, twageze ahantu amakuru tuyahabwa n’umugore w’umwe muri aba bagabo bahingaga urumogi. Yaratubwiye ngo tugende atwereke aho umugabo we ahinga urumogi tuhageze dutembereye gato tubona n’ahandi mugenzi we yaruhingaga.”

Yakomeje avuga ko basanze abo bagabo bamaze kururimbura ngo kuko bamenye ko ubuyobozi buje mu mudugudu wabo bakajya aho ngaho baruhinze bagatangira kururimbura, yavuze ko nibura buri murima basanzemo ibiti bitandatu ariko binagaragara ko hari ibindi biti byinshi byari bimaze kuharimburwa.

Gitifu Murekezi yavuze ko kuri ubu aba bagabo bari gushakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo baryozwe iki cyaha, asaba abaturage kubyirinda kandi bagatangira amakuru ku gihe ku muntu wese ubikora.

Ati “Turimo kubashakisha ngo bashyikirizwe ubutabera bakurikiranweho icyo cyaha ariko n’abaturage turabasaba gucika ku byaha. Urumogi ni ikiyobyabwenge, urunyweye ateza umutekano muke rukanazana amakimbirane, rurica kandi rukanazitira iterambere ry’urunywa, turabasaba gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo.”

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko igihingwa cyitwa Cannabis, kizwi mu Kinyarwanda nk’urumogi, kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda, hanyuma cyoherezwe mu mahanga mu nganda zikora imiti.

Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda riteganya igifungo gishobora kugera kuri burundu ku muntu “ukora, uhinga, uha undi, ugurisha” ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years