Kayonza: Harabarurwa Abatutsi benshi bo mu cyahoze ari komini Birenga, bishwe muri Jenoside bataraboneka

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage na Bayobozi bashyiraga Indabo Kurwibutso

Kuri uyu wa gatandatu utambutse ubwo bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murenge wa Murama Akagali ka Nyakanazi umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yasabye abafite amakuru ku bishwe muri Jenoside barenga 100 bitaramenyekana aho bajugunywe kuyatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Kwibuka muri uyu murenge wa Murama byaranzwe n’ihungabana rikomeye kuri bamwe mu barokotse, muri bo hakaba hari abagishengurwa no kuba batarashyingura mu cyubahiro ababo bishwe bakajugunywa ku gasozi.

Aha bibukaga Abatutsi bishwe mu cyahoze ari birenga aho ngo abarenga 100 bitazwi aho bajugunywe kuko batigeze bashyingurwa.

Abatanze ubuhamya bagarutse ku byishimo bagize ubwo ingabo za APR zabarokoraga zikabavana aho bari bihishe Jenoside igahagarara.

Abatanze ubuhamya bavugaga ko iyi nshuro ya 22 bibuka ikomeye kuko amatariki n’iminsi bisa neza neza n’ibyo mu 1994.

Jean Claude Murenzi,Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko kuba hakiri umubare minini w’abatarashyinguwe mu cyubahiro bivuze ko hari ibikiri mu mitima ya bamwe bazi aho aba bantu bajugunywe badashaka kuvuga.

Murenzi ati “ Abo bari abaturanyi banyu, nimugire ubutwari mutangaze aho bajugunywe bashyingurwe mu cyubahiro kuko iyo umuntu ashyinguye uwe bigira icyo bimuruhura ku mutima.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ababwira ko Leta iriho itandukanye n’iya cyera yashyigikiraga abafite ingengabitekerezo yo gukora Jenoside, agira inama abakuru baba bagifite bene ibyo bitekerezo kubyigumanamo ntibabitoze abato babyiruka.

Muri iki gikorwa biyemeje gufasha abacitse ku icumu batishoboye baba mu nzu zishaje zikeneye gusanwa bakoresheje imbaraga zabo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 8 years