Kayonza: Abimukira baratungwa agatoki ko aribo ntandaro y’Isuku ikigerwa ku mashyi

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Isuku ituruka ku bimukira baba baraje gushaka ubuzima no gupagasa ndetse n’ikibazo cy’amazi adahagije ahanini ngo nicyo kibazo cy’inguti gihangayikishije abayobozi b’akarere ka Kayonza n’ubwo ingamba zo gukemura burundu iki kibazo zakajijwe

Akarere ka Kayonza kakunze kugaragaramo abaturage bagenda baturuka impande n’impande baza gutura mu bice binyuranye by’aka karere abandi bakaza kuba muri aka karere mu buryo bwo gushaka ubuzima, Ahanini usanga ubuyobozi ndetse n’abavuka muri aka karere bahamya ko bamwe muri aba bantu baturuka hirya no hino baje gutura cyangwa gusahaka imibereho muri aka karere aribo bakunze kugaragaraho isuku nkeya iboneka muri aka karere.

Uwitwa Ntagungira John ni umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Kamarara akagari ka Nyagatovu yabwiye MUHABURA.rw ko ahanini usanga abimukira aribo barangwa n’umwanda n’isuku nkeya ati “Usanga ahanini babandi baba baraje inaha gushaka ubuzima batabona umwanya wo kwita ku isuku kuko baba bari muri rwinshi nyine bashakisha ubuzima”

Ikindi kandi hano muri aka karere tugira ikibazo cy’amazi mabi nicyo gitera isuku nkeya ibi binatera abana kwandura indwara zinyuranye nk’inzoka kuko usanga arizo ndwara dukunze guhura nazo nka twe abajyanama b’ubuzima bo muri aka karere

Iki kibazo cy’isuku cyavuye ku rwego rukabije cyane ubwo hari n’abaturage bamwe na bamwe bararanaga n’amatungo gusa Ubuyobozi bwemeza ko binyuze mu bukangurambaga hakozwe ibishoboka byose ngo hagwanywe abari bafite imyumvire yo kurarana n’amatungo.

Gaudance Uwinagbire ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka bwiza gaherereye mu murenge wa Mukarange yahamirije iki kinyamakuru ko bageze no kujya banengera mu ruhame abaturage bafite ingeso yo kutita ku isuku mungo zabo.

Ati “Ubundi iki kibazo cy’isuku hano muri aka kagari kirakomeye ariko tugeze kure tugishakira umuti kuko iyo urebye nta muntu ukirarana n’amatungo n’abo twari dufite yari imiryango ibiri nabo twarabegereye kuko habayeho no kubanengera mu ruhame no mu Manama ahuza abatuye umudugudu n’akagari hanyuma baza kwisubiraho bitewe no gutinya kuzajya bahora imbere y’abaturage banengwa”

N’ubwo iki kibazo cy’isuku kigaragara hirya no hino mu ntara y’I Burasirazuba usanga ubuyobozi ndetse n’abaturage bemera umwanda ari ikibazo bahora bagwana no gushakira umuti uko bukeye n’uko bwije ariko nanone usanga bashyira mu majwi abimukira n’amazi make kuburyo bemeza ko igihe bazaba baramaze kubona amazi bazaca ukubiri n’isuku nkeya haba muri Kayonza ndetse n’ahandi hirya no hino mu ntara y’Uburasirazuba nk’uko bisobanurwa na MUREKEZI Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, MUREKEZI Claude/Photo archive

Ati: “Isuku byo yahoze ari nkeya muri uyu murenge wacu ariko bitewe n’ikibazo cy’amazi make gusa kugeza ubu kubera ko Igice kinini cy’uyu murenge kiri ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kayonza turi gukora ibishoboka byose ngo hagire icyahinduka tubifashijwemo na Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame dore ko kuri ubu yamaze kutwemerera amazi meza kandi mu gihe cya vuba aya mazi azaba amaze kutugeraho ubwo birumvikana hehe n’isuku nkeya muri Mukarange”

Uku gushyira mu majwi abimukira ko baba aribo bagaragaza nabi ishusho y’akarere ntago biri muri Kayonza gusa kuko no mu tundi turere tw’Intara y’I Burasirazuba nka Nyagatare n’ahandi usanga hari iki kibazo n’Ubwo ahanini usanga bene ukuvugwaho ibi bagaragaza ko n’ubuyobozi bw’akarere nta bufasha buba bwageneye aba bimukira cyane ko baba baragiye muri utu turere mu rwego rwo gushaka imibereho myiza.


Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years