Kayonza : Abaturage bahangayikishijwe cyane n’isoko ribateza ibihombo mu gihe cy’imvura kuko ritubakiye

  • admin
  • 05/03/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ni ikibazo usanga kibangamiye abaturage bacururiza ndetse n’abahahira mu isoko rya Kayonza riherereye mu Mujyi w’aka karere mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza basaba ubuyobozi bw’aka karere kububakira isoko kugirango baruhuke kunyagirwa cyane ko mu gihe cy’imvura bavuga ko bahura n’ibibazo bikomeye byo kunyagirwa ndetse n’abakorera ahasakaye bavuga ko amazi arengera akabasangamo.

Iri soko rya Kayonza riherereye inyuma gato ya gare muri metero nka 30, rikaba ari isoko rifatwa nk’irikuru muri aka Karere gusa ni ikizamini gikomeye kubasha kwinjira muri iri soko imvura yaguye ahanini bitewe n’amazi aba yarengeye hejuru ndetse n’’icyondo kiba gihari, ibintu usanga bibangamiye abakoresha iri soko banavuga ko bahura n’igihombo gikomeye iyo imvura yaguye bityo abaka ariho bahera basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kubaka iri soko.

Ahaherereye iri soko ry’akarere ka Kayonza ni mu ihuriro ry’imihanda ibiri mpuzamahanga, harimo uva Kigali ugana Kagitumba ukomeza I Bugande n’uwa Kigali – Rusumo ukomeza Tanzania.Bivuze ko iri ari rimwe mu masoko afite amahirwe yo kuremwa n’abantu baturutse hirya no hino atari mu Rwanda gusa ahubwo n’Abanyamahanga.

Bamwe mu baganiriye na MUHABURA.rw dore ko twabasuye mu mpera z’icyumweru gishize imvura imaze kugwa batugaragarije akababaro ndetse n’igihombo baterwa no kuba isoko ryabo ritubakiye

Uwitwa Mukamulisa umwe mu bacuruza inyana n’ibindi biribwa yagize ati “Urabona nk’ubu uko uyu mufuka w’inyana wose warengewe n’amazi kandi urabona ko ntan’ahantu twari dufite ho kwanurira ibicuruzwa byacu rero ni ikibazo gikomeye ubu namaze guhomba kuko sindi buzikure muri ariya mazi asa kuriya ndetse n’icyondo ngo nongere kuzicuruza buriya nahombye nyine byarangiye”

Uwimana Constance nawe ucuruza imbuto yagize ati “Ubu se urabona iki cyondo n’ubwo imvura ihise bwo ninde waza kukugurira ahubwo se we yanyurahe ko ureba huzuyemo ibyondo? Nge rwose ndabona ubuyobozi bwaradutereranye ahubwo mudukorere ubuvugizi rwose natwe twubakirwe isoko kandi namwe murabibona ko bibangamye cyane nukuri pe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude avuga ko hari gahunda ya vuba yo kuryubakira bafatanije na ba Rwiyemezamirimo bo muri aka karere cyane ko igice kimwe cy’iri soko cyubakiye n’ubwo kuba ikindi gice kitubakiye bituma n’aha hubakiye amazi yinjiramo iyo imvura yaguye.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 05/03/2017
  • Hashize 7 years