Kayonza :Abagore barijujutira kudahabwa inguzanyo n’Ibigo by’imari

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Kabarondo barataka kuko bafite ikibazo cy’ubuyobozi butabaha inguzanyo ngo nabo babashe kuba bakora imishinga ibateza imbere aho guhora bateze amaboko abagabo babo

Ni imbogamizi igaragazwa na bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Kabarondo uherereye mu karere ka Kayonza aho bavuga ko kubona inguzanyo mu bigo by’imari bikorera muri uyu murenge nka Sacco n’ibindiari ingorabahizi. Aba bagore usanga bahamya ko batajya bagirirwa icyizere n’ubuyobozi bw’umurenge ngo nabo bahabwe inguzanyo babe bakora imishinga ibakura mu bukene

Dusabe Beatrice atuye mu mudugudu wa Cyinzove akagari ka Cyinzove, mu murenge wa Kabarondo avuga ko afite imbaraga zo gukora ndetse yumva n’uwamuha amafaranga ngo acuruze yajya mu isoko agacuruza kandi akishyura iyonguzanyo

Dusabe ati “Nk’ubu twanditse impapuro tuzijyana ku murenge dusaba inguzanyo ariko kugeza n’uyu munsi twarategereje amaso ahera mu kirere ntago umurenge wigeze udusubiza yewe ntan’ubwo nari ndi ngenyine ahubwo twai itsinda ry’abantu 19
Dusabe Beatrice uvuga ko abagore bo muri Kabarondo birengagijwe bigaragara/Photo:Snappy

Uyu mu mubyeyi ugaragara nk’umusirimu yakomeje avuga ko ubuyobozi bwabo butabagirira ikizere ati “Nk’ubu hari n’ubwo amafaranga aturuka hejuru akagera ku murenge ariko kubera ikizere gikeya abayobozi bacu batugirira ntibaduhe inguzanyo urumva ni ikibazo rwose dukeneye ubuvugizi natwe tubone inguzanyo, ayo mazi atugereho, amashanyarazi mbese tunakarabe duse neza nk’abagore batuye mu mujyi wa Kabarondo”

Si uyu wenyine ufite iki kibazo kuko n’abandi baturage bo muri uyu murenge usanga bahamya ko bimwe mu bigo by’imari nka BDF batazi imikorere yabyo baratunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge kubwo kutabasobanurira gahunda zigezweho mu iterambere ngo nabo babe basirimuka nk’abantu batuye mu mujyi.

N’ubwo aba bagore bagaragaza iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge ntibwemeranya nabo kuko ngo muri bo ntawigeze azana ibisabwa ngo atahabwa inguzanyo nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kabarondo bwana DUSINGIZUMUKIZA Alfred

Alfred avuga ko kugeza uyu munsi batari bakira umushinga w’umuntu wese ushaka gukora ngo bawusubize inyuma ati “Twebwe ntitwanze iterambere ry’abo tuyobora gusa gutanga inguzanyo mu bigo by’imari habaho amategeko n’amabwirizwa nk kumanza kumenya ikiciro cy’Ubudehe arimo, kuba ari wa muntu ugenerwa gahunda za Leta zigamije gukura abaturage mu bukene nka Girinka na VUP n’ubundi bufasha ahabwa na Leta kandi nibyo bikurikizwa rero nta muntu waje yujuje ibisabwa ngo tutamwakira”

Gitifu w’uyu murenge kandi akomeza avuga ati “Ikindi kandi kuva habaho guhindura ibyiciro by’ubudehe ntamuntu wari wazana umushinga we ngo atahabwa inguzanyo

Iki ni ikibazo cy’ingutu kuri He for She

Kuwa 16 Nzeri 2016 nibwo urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwasinye amasezerano na Minisiteri y’uburinganire n’umuryango, Aya masezerano akaba yari ashingiye ku gushyigikira gahundaya “He for She” mu rwego rwo gushyigikira no kuzamura iterambere ry’umugore hano mu Rwanda.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ifatanije n’amahanga bari muri gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’umugore mu rwego rwo kuba nawe yakwigira aho guhora ateze amaboko umugabo we, hirya no hino mu Rwanda haracyari abagore benshi batari basobanukirwa n’iyi gahunda ndetse kugeza ubu benshi mu bagore baracyatinya kujya mu mirimo ikomeye ishobora kuba yababyarira inyungu ndetse n’iterambere. Ibi bigaragarira cyane kandi mu byegeranyo bigenda bigaragazwa na zimwe mu mpuguke ndetse n’imiryango imwe n’imwe igaragaza ko umubare w’abagore bakorana cyangwa bagana ibigo by’imari ukiri mukeya aho usanga benshi mu bagore bagifite ikibazo cyo kwitinya.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/ Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years