Kavuna uvugwa mu mugani ‘Yarushye uwa Kavuna’ akomoka mu ntara y’Amajyepfo

  • admin
  • 18/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Aho kavuna akomoka

Umugabo uvugwa mu mugani ‘Yarushye uwa Kavuna’ ukunzwe gukoreshwa n’ingeri z’abantu batandukanye, akomoka mu gace ubu gaherereyemo akarere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.

Uyu mugabo yaramenyekanye cyane kubera amateka y’ibyamubayeho mu buzima. Ibyamubayeho akaba aribyo byatumye abanyarwanda bagenderaho bakabikoresha nk’umugani. Uyu mugani ukoreshwa n’ingeri zitandukanye z’abanyarwanda, baba abama n’abakuze, abawize mu mashuri ndetse n’abagiye bawumva mu buzima busanzwe.

Nk’uko tubikesha ibirari by’insigamigani, uyu mugabo akomoka ahitwa ku Kivumu cya Nkushi kuri ubu ni mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo ahitwa i Musambira, yabayeho ahagana mu mwaka w’1500 ku ngoma y’umwami wamenyekanye cyane muri iki gihugu kubera ibikorwa bye; Ruganzu Ndoli.

Mu busanzwe uyu mugani bawucira umuntu wahihibikaniye ibintu, bikaza guhabwa abandi. Kavuna yari mwene Mushimiye, yabaye umuntu w’ingirakamaro ku ngoma y’uyu mwami Ruganzu ariko aza no kuba umunyamahirwe make ari na cyo abantu benshi bamuziho.

Ubwo Abanyiginya bavaga mu Mubari wa Kabeja, bimukiye i Gasabo mu Bwanacyambwe bahita Rwanda. Icyo gihe ubutegetsi bwabo ntibwari bukomeye kugeza ubwo Gihanga Ngomijana yimukiye i Gasabo agatura i Buhanga mu Bumbogo. Uwamurushije gukomera byisumbuyeho ni Ndahiro Cyamatare, wimutse aho i Bumbogo agatura mu Kingogo, ndetse ngo abaho bakaza kumukunda cyane kubera ubuntu yagiraga busesuye. Abasangwabutaka benshi rero ngo baramuyobotse kubera intama Abanyakingogo bamurabukiraga akazibihera bakarya.

Bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, ngo bambutse Nyabarongo bajya kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyarenga, bababwira ko ari umunyabuntu cyane, ndetse bongeraho bati muzaze tumubashyire mwirebere. Na bo baratsemba bati ntitwajya i Kingogo bagira urugomo. Ariko hava mo umwe witwa Mushimiye, yiyemeza kujyayo yiyemeza kujyayo ajyana n’umuhungu we Kavuna. Bageze I Kingogo, babwira Cyamatare bati: “Dore uyu mwene wacu n’umuhungu we tubagusohojeho uzabaduhakire nkatwe.” Umwami arishima cyane kuko abonye abantu baturutse mu Nduga bamugana. Abahaka ubwo akajya abaha intama, bidatinze abagabira inka bombi. Mushimiye n’umuhungu we bamaze kugabana, bayobora inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu. Abanyakivumu babonye inka Mushimiye n’umuhungu we bavanye kwa Ndahiro, baratangara inkuru yogera ku Kivumu , ndetse isakara Nduga yose, isingira Bwanamukali bati mu Kingogo Ndahiro arahaka neza.

Inkuru imaze kogera, mu Rukoma hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, asamira iyo nkuru hejuru. Ni ko guhaguruka ajya guhakwa na Ndahiro. Agezeyo ati: “Ndakuyobotse nje kuguhakwaho, kandi n’akarere ntuyemo kose ka Nduga ndakakuyoboye.” Ndahiro aranezerwa cyane kuko abonye abagabo batatu b’i Nduga bamwizeyeho ubuhake, ari bo Mushimiye, Kavuna na Mpyisi. Ahera ko agabira Mpyisi inka y’imbyeyi, aramubwira ati: “Iyi nka nguhaye hera ko uyijyane iwanyu!” undi ati: “Ndagushimiye. Ariko se ko mfite inkoni y’ikibando, nk’abo duhura nshoreje inka ikibando baragira ngo iki?” Ndahiro ni ko kumuha inkoni y’akanyafu, ari na yo yabaye inkomoko y’akarande ko gucyura umunyafu mu Kinyarwanda.

Mpyisi ashorera inka ye, ayigejeje i Gihinga Abanyanduga barahurura. Inkuru y’uko Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara. Ubwo Cyabakanga cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo arabyumva). Yari afite urugo ku Rugogwe rwa Runda na Gihara, na we aherako akora impamba ajya i Kingogo. Agezeyo abwira Ndahiro ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b’i Nduga bakomeje kwiyongera baza kumuhakwaho, ahera ko amuha inka z’imbyeyi ebyiri. Azigejeje i Runda, inkuru nonehoi iba ikimenamutwe, bituma Abasangwabutaka b’i Nduga bahurura bajya kurya intama mu Kingogo. Abandi bantu benshi na bo bihutira gusanga uwo munyabuntu burenze urugero. Bamaze kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara, Abanyakingogo barivumbura bava kuri Ndahiro asigarana n’Abanyanduga baje kumuhakwaho, ubwo bari bamaze kuba benshi.

Haciyeho iminsi, Ndahiro agira ubwoba kuko Abanyakingogo bari bamaze kuganda bakaba batakiza kumuhakwaho. Ni ko kwigira inama yo kohereza umuhungu we Ndoli i Karagwe k’Abahinda (Tanzaniya) kwa nyirasenge Nyabunyana kurererwayo, agezeyo areranwa na babyara be. Abanyakingogo bumvise ko Ndahiro yacikishije umuhungu we, baramwanjama bati: “Ko waje ino ugatura ntigutere umuganda kubera imico yawe myiza, tukakurabukira inka zamara kugwira ugahindukira ukaziduhakisha, twaguha intama ugahindukira ukazihera Abasangwabutaka tukakwihorera, none ukaba waranacikishije umuhungu wawe, ubwo Ndoli utwikekaho iki?” ndahiro ati: “Umwana ntabwo yacitse, ahubwo yarazindutse.” Bahera ko bararakara baramutera bararwana, baramunesha baramwica maze bacukura inyenga yo kumurohamo. Bagiye kuyimuhambamo, umusangwabutaka umwe arabarindagiza ati: “Uyu mugabo wagiraga nabi mwimutaba, nabonye ikiguri cy’intozi nimucyo abe ari cyo tumujugunyamo zimurye!” mu Nduga guhamba mu nyenga ntibabikundaga, bahambaga mu bihuru. Ndahiro bamumanika ku giti ahe haribagirana, ariko apfa amaze kugira abanyamabanga benshi, ari bo biru. Mu Nduga hari Mpande-ya-Rusanga i Cyotamakara cy’i Buhanga; Karangara mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; Cyabakanga cya Butare i Nyamweru mu Bumbogo; n’Abasangwabutaka b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago. Minyaruko asigarana na mwene Ndahiro witwaga Bamara yari yarabyaye ku nshoreke, n’umuhungu we Byinshi bari batuye ku Kimisagara ka Kigali. Ako gace k’i Bwanacyambwe bakigiramo abahinza, ab’aho barabayoboka kuko bari bene Ndahiro, naho Nduga yose iyoboka Mateke w’umusinga.

Ni uko biba bityo, hanyuma bitinze mu Nduga hacana amapfa, ateza icyorezo cy’inzara. Abanyanduga batangira kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje inzara mu gihugu. Ubwo Mateke yari afite imfizi y’intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana, bikaba ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba baramutera, baramufata baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena n’ikivumu barakirimbura, bihurirana n’igicu imvura itangira kugwa maze Abanyanduga babigira ihame ko ari we wayicaga. Abasangwabutaka baboneraho baravuga bati: “Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo berekezaga kuri Ndoli).” Babivugira i Buhoro bwa Nyundo muri Tambwe (ubu ni mu Karere ka Ruhango) kwa Kiboga cya Ndahiro. Havamo umwe ati: “Uwabimenyesha abagaragu b’ibyegera bya Ndahiro.” Undi ati: “Iyi nkuru uwayibwira Mpande-ya-Rusanga!” Ubwo wa musangwabutaka Kavuna yari aho, ati: “Sindushye ndashonje!” bamuha impamba arahambira ajya kubwira Mpande-yaRusanga. Agezeyo amutekerereza uko Mateke yapfuye, uko intama ye yapfuye, ikivumu cye cyaguye n’intebe ye ikameneka. Mpande arishima cyane, ati: “Iyi nkuru uwayimenyesha Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege.” Kavuna ati: “Sindushye ndashonje.” Mpande amuhambirira impamba arashogoshera n’i Gihinga, abwira Mpyisi kwakundi. Mpyisi ati: “Iyi nkuru uwayishyikiriza Karangana mu Kona ka Mashyoza.” Kavuna ati: “sindushye ndashonje.” Ahambirira Kavuna impamba ajyana ubutumwa kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza. Karangana na we ati: “uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago w’i Kanyinya ka Nyanza. Na we amugira nk’aba mbere amwohereza kwa Cyabakanga cya Butare i Nyamweru, na we amwohereza kwa Minyaruko ya Nyamikenke i Busigi. Minyaruko ati: “Iyi nkuru uwayibwira Nyiragahira akayigeza kuri Ndoli wa Ndahiro i Karagwe k’Abahinda.” Kavuna akaryankuna ati sindushye ndashonje.

Ni uko Minyaruko amuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe i Karagwe k’Abahinda. Agezeyo abwira Nyabunyana kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana aranga ati: “Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana ngo bamugire nka se!” Ndoli yumvise ko Nyabunyana yanze aya kavuna ararakara, abwira nyirasenge ko agomba gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye bajya inama, bakiri mu muhezo Kavuna aromboka ajya kubumviriza. Nyabunyana ati: “yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye.” Bahera ko bacura inama yo kumusibira amayira. Bamaze kuyinoza, Ndoli ahera ko aboneza iyo mu Rwanda. Ahageze, yagize amahirwe imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu, bituma rubanda bateruriraho ijambo ngo “haje Ndoli ya Ndahiro, riba akarande n’inkunga yo gukomera kw’abami b’abanyiginya. Ni naho muka Minyaruko yakurije kwita Ndoli Ruhanga ntazira, kuko Ndahiro yavugiye uwo mugore ku myugariro akabyara, inka zikabyara n’inkoko zigaturaga. Ni ho kandi kuvuba byaturutse, ngo Umwami ni we utuma imvura igwa, biba inkomoko yo kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyamikenke bazi ubwiru bw’imvura kuko Ndoli ava i Karagwe ari ho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru w’icyegera cya Ndahiro mu bandi banyamahanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu. Ni uko biba umuhango wa bo n’abana babo kugeza ku ndunduro y’ubwami mu Rwanda.

Ngaho aho ubwami bw’abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndoli, bugakurakuzwa n’umuhungu we Mutara Semugeshi (Muyenzi wa Kaburabuza). Ni we wasasanuye imihango y’ibwami n’ubuhake n’ibihe, afatanije n’abaryankuna basigaye (abanyamabanga ba sekuru Ndahiro). Kavuna akaryankuna rero amaze kugambanirwa na Ndoli na nyirasenge ngo adakoza u Rwanda mo ikirenge kandi yarabibye ubwiru, aza akurikiye Ndahiro. Ageze ku Kagera asanga batetse abasare kutamwambutsa, arashoberwa. Amaze ,kubura epfo na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna, awirohana mu mazi ariyahura, amira nkeri aranogoka.

Ndoli rero amaze kwigarurira u Rwanda, ahemba abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna, kuko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura bohereza Kavuna aho rukomeye hose, baryegurirwa nk’aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene shebuja. Aho ni ho Abanyarwanda bakomoye umugani ngo Ingoma uyirira inkuna igakiza Nkunzi (umutoni). Kuva ubwo rero babona umuntu ahihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu muwanya w’uwakiruhiye), bakagira bati: “Yarushye uwa Kavuna!

Muhabura.rw

  • admin
  • 18/08/2015
  • Hashize 9 years