Karongi:Mu murenge wa Rugabano haracyagaragara abaturage batuye mu nzu zimeze nka nyakatsi

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

Mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi haracyagaragara abaturage batuye mu nzu zimeze nka nyakatsi, ku mpamvu bemeza ko zifitanye isano n’amikoro make.

Ntibikwiye Naason, umugabo ufite abana babiri n’umugore, mu mudugudu wa Kabuye, akagali ka Rwungo mu murenge wa Rugabano, atuye mu nzu isakaje ibirere n’ibyatsi.

Asobanura ko impamvu atagendanye na gahunda ya Leta yo guca nyakatsi, ari uko yijejwe n’ubuyobozi ko buzamuha amabati, ariko agategereza ko ayo mabati amugeraho agaheba.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati:“Ndi umukene pe, sinshoboye no kubaka ubwiherero byarananiye, ubuyobozi bwari bwanyemereye amabati ndayabura, buza kumpa ibihumbi 30 mbigura amategura nyashyira ku gihande kimwe imvura iguye ahinduka icyondo. Ubu nahisemo gushyiraho ibirere ariko nabwo iyo imvura iguye turanyagirwa.”

Uretse kuba mu nzu iva ndetse itameze neza mu buryo bugaragarira ijisho, umuryango wa Naason ntugira ubwiherero, ibi bikaba intandaro y’umwanda.

Nishyirimbere Adrien, nawe ni undi muturage uba mu nzu isakaje ibirere igihande kimwe, bisobanuye ko iyo imvura iguye abayirimo bugama mu gihande kimwe ikindi kikanyagirwa.

Abajijwe impamvu aba mu nzu imeze gutya,yagize ati:“Aha niho ubushobozi bwanjye bwagarukiye, mfite umugore n’abana babiri, kubona ibyo kurya nabwo ni ikibazo kuko mbana n’ubumuga bwo kugagara akaguru. Iyi nzu ubushize yaraguye ubu nayiteye inzego z’ibiti, kuko nta kundi nabigenza.”

Umuyobozi w’umurenge wa Rugabano Mukama Hubert, yabwiye iki kinyamakuru ko n’ubwo nyakatsi zaciwe mu Rwanda, hari igihe umuturage acunga abayobozi ku jisho, akabaca mu rihumye bakabona yujuje inzu imeze nka nyakatsi.

Yagize ati:“Hari amabwiriza twahaye abaturage y’uko umuntu ugiye kubaka yubaka mu mudugudu ahawe ibyangombwa.Nyakatsi yaraciwe ntabwo bikivugwa, ….kuyobora ni uguhozaho kandi imyumvire y’abaturage ntabwo iba iri ku kigero kimwe, hari ushobora kureba ku jisho abayobozi akubakisha ibikoresho bitemewe, ariko iyo tubimenye duhita tumushaka tukamugira inama kuko nyakatsi yaraciwe”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki kibazo cya nyakatsi zikigaragara muri uyu murenge bagiye kugikurikirana, umuturage utishoboye agafashwa kubaka inzu imuhesha agaciro.

Leta y’u Rwanda yaciye inzu za nyakatsi zagaragaraga hirya no hino mu gihugu, ndetse ifasha abari bazituyemo kuba mu nzu zijyanye n’icyerekezo cy’iterambere.

Gahunda yo guca nyakatsi kandi yajyaniranye n’izindi gahunda zitandukanye, zigamije gukura abatishoboye mu bukene, maze imibereho ya benshi irazamuka.

Yandistwe na Ubwanditsi/ muhabura.rw

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 9 years