Karongi:Impanuka ya Coaster yahitanye 8 abandi 17 barakomereka[RABA AMAFOTO]

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu Kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura habereye impanuka ikomeye ya coaster ifite pulake RAB 883 V ya Kompanyi Ugusenga itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Karongi yari itwawe na Wellars Nsengimana ikaba yahitanye abantu umunani abandi 17 bakaba bakomeretse nk’uko Police ibitangaza.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga ubwo iyi modoka yamanukaga ahitwa Kibanda ikarenga umuhanda ikajya mukabande.

Ababonye iriya modoka ita umuhanda, bavuga ko yari ifite umuvuduko uri hejuru.Hari andi makuru avuga ko abantu 12 bamaze kwitaba Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba yabwiye umunyamakuru ko bigoye kumenya neza umubare w’abo iriya mpanuka yahitanye kuko ubu bari gutabara abakirimo umwuka.

Ati “ Ubu nibwo mpageze turimo turatabara abagifite akuka. Imibare y’abitabye Imana turayimenya hakeye gusa hari abo turi gukuramo bagihumeka.”

Uyu muyobozi yabwiye Umunyamakuru ko iriya coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Muhabura.rw ko iyo mpanuka yabaye mu masaa 7:20 z’igitondo.

Avuga kandi ko abantu bishwe n’iriya mpanuka kugeza ubu ari umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse.

Avuga ko icyateye iriya mpanuka kitaramenyekana neza ariko ko bishoboka ko yatewe n’umunaniro wa shoferi bitewe n’igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo hakiri kare.

Ati “Kuba iriya modoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari ifite akagabanyamuvuduko, bigaragaza ko bishoboka cyane ko itirukaga ahubwo impanuka yaba yatewe no gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.”

SSP Ndushabandi yasabye abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare.

Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyaba yateye iriya mpanuka, ngo inama yose yatangwa yari ari ugucishiriza.

Kuri ubu ngo benshi mu bakomeretse bamerewe nabi bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Kibuye.

Imana ibahe iruhuko ridashira







Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years