Karongi:Abagore bicuruza bavuga ko batungurwa no kubona abagore bubatse babasanga muri uyu mwuga

  • admin
  • 31/03/2019
  • Hashize 6 years
Image

Bamwe mu bagore basanzwe bicuruza baravuga ko hari bamwe mu bagore bubatse ariko basiga abagabo babo bakishora mu Buraya bakihisha abo bashakanye.

Ibi bashize amanga babitangariza mu kiganiro aba bagore bicuruza bagiranye n’Itsinda ry’Abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA aho bavuze ko baterwa ipfunwe no kuba bacuruza imibiri yabo,ariko bagatungurwa no kubona hari abubatse babasanga muri uyu mwuga.

Uwitwa Divine yabwiye Umunyamakuru ko yakoze Uburaya igihe kirekire ngo hari igihe atekereza kubusezerera bikamunanira. Avuga ko hari abagore bafite abagabo bahurira ku isoko bagiye gutega abagabo.

Ati “Aho kugira ngo imibare y’abicuruza igabanuke ahubwo irarushaho kwiyongera kubera ko n’abagore bashatse bakora imibonanompuzabitsina n’abagabo barenze umwe.”

Gusa Divine avuga ko agize amahirwe akabona inkunga yatuma akora indi mishinga yava muri uyu mwuga utiyubashye w’uburaya.

Uwuhagarariye abagore bakora uburaya witwa Uwimana Cecile na we yemeza ko hari abagore bubatse babasanga muri ubu bucuruzi bugayitse bubahesha n’agaciro gake.

Akomeza avuga ko bacibwa intege no kuba hari na bamwe mu bafatanyabikorwa babasezeranya ubufasha bikarangirira mu magambo nta cyo bakoze.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage,Mukashema Drocella, avuga ko uko barushaho kwegera no kuganiriza abakora Uburaya, bituma batinyuka bakavuga ibibazo bigatuma ubuyobozi bubishakira ibisubizo.

Mukashema avuga ko bagiye gukurikirana ibi bibazo abakora Uburaya bavuga bakabishakira umuti mu maguru mashya

Yagize ati “Hari bimwe mu bibazo by’aba bagore tutari tuzi turabizeza ko tugiye kubikurikirana.”

Si abagore bubatse gusa babasanga muri uyu mwuga wabo kuko ngo hari n’abagabo bata abagore babo mu buriri bakajya gushorera aba bagore bakora uburaya.

Imibare itangwa n’abahagarariye Koperative Tubusezerere y’abakora Uburaya bashaka kubuvamo yerekana ko mu Mirenge ine y’Akarere ka Karongi bakoreramo hari abicuruza 755, muri bo ngo hari n’abamaze imyaka 30 bakora Uburaya.

JPEG - 129.3 kb
Visi Meya Mukashema avuga ko bagiye gukurikirana ibi bibazo abakora Uburaya bavuga bakabishakira umuti mu maguru mashya

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/03/2019
  • Hashize 6 years