Karongi: Umukobwa yahiriye mu nzu arakongoka bicyekwako yari yafungiraniwe muri iyo nzu

  • admin
  • 03/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umukobwa w’imyaka 27 witwa Uwimana Claudine wari ucumbitse mu nzu iri mu mudugudu wa ETO Nyakigezi, Akagari ka Kiniha mu murenge wa Bwishyura yaraye ahiriye mu nzu afungiranye arakongoka. Abo mu muryango we bababajwe cyane n’uko bategetswe kumushyingura umurambo we udasuzumwe. Gusa Police yavuze ko iby’uru rupfu bikiri mu iperereza.

Inzu yari acumbitsemo yari ikingiye inyuma ikingishije ingufuri nini ku buryo yajyaga kuryama agacisha ukuboko mu kirahuri cy’urugi agafunga iyo ngufuri yabyuka akongera agacisha ukuboko muri icyo kirahure agakingurira inyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Uwimana Phanuel yabwiye Muhabura.rw ko abaturage batabaje bavuga ko hari inzu ihiye mu masaha ya saa yine z’ijoro ngo nibwo yahageze ahasanga umuyobozi w’akagari ndetse n’ingabo bakimara kugera mu nzu basanga yamaze kwangirika yabaye amakara.

Yakomeje agira ati”Twaje gusanga arimo ari umuntu umwe biza kugaragara ko iyo nkongi yaturutse mu cyumba yari aryamyemo.Muri saro wabonaga nta kibazo kirimo ariko mu cyumba ibintu byose byari byakongotse,bigaragara ko ariho umuriro waturutse”.

N’ubwo abaturage bavuga ko basanze akingiranye ari ikimenyetso ko yatwitswe nkana yenda amaze kwicirwa mu nzu yari acumbitsemo,Gusa yakundaga kwinjira agafungira ingufuri inyuma aho yacishaga ukuboko mu kirahuri cy’urugi cyamenetse kuko ntagikondo urwo rugi rwari rufite nk’uko umunyabanga nshingwabikorwa yabibwiye Muhabura.

Aba baturage bavuga ko batabaje ubuyobozi, Inkeragutabara na DASSO ariko bose ngo bakahagera nta we ushobora kuzimya umuriro kuko batabashaga gukingura urugi rufungishije ingufuri nini.

Gusa umwe mu bayobozi yabwiye umunyamakuru ko amaze gutabazwa yahageze saa tanu, agasanga Inkeragutabara na DASSO barahari ariko ntacyo babashije gukora kuko nta gikoresho kizimya umuriro bari bafite.

Uyu muyobozi avuga ko yatabaje Police ikahagera saa sita z’ijoro umuriro umaze kuzima na bo bakabasha guca iyi ngufuri, uyu mukobwa na we yahiye n’ibiri mu nzu byose byakongokanye na we.

Nyabyenda Isaie na Innocent Rusanganwa basaza ba Uwimana bavuze ko muri iki gitondo bagiye kuri Police kubaza igikurikiyeho bakababwira ko bagomba gushyingura umurambo wabo.

Abaturage ndetse n’abo mu muryango w’uyu mukobwa bavuga ko bababajwe n’ikemezo Police yafashe. Abaturage bavuga ko hakwiye gukorwa iperereza haherewe nko ku bantu basangiraga n’uyu mukobwa nimugoroba.

Umuvugizi wa Police Iburengerazuba yatubwiye umunyamakuru ko iki kibazo kikiri mu iperereza.

Basazabe aribo Nyabyenda na Rusanganwa bavuga ko bibabaje cyane kuba bagiye gushyingura mushiki wabo umubiri we udasuzumwe kwa muganga ngo bavuge icyamwishe nk’uko ku mpfu nk’izi bikorwa kenshi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/07/2018
  • Hashize 6 years