Karongi: Perezida ashimirwa n’ abacitse ku icumu rya Jenoside

  • admin
  • 03/07/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Kagame ushimirwa n’abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Karongi igikorwa cyo kuyobora ingabo zahagaritse Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda no kuba yaranashyizeho leta yimika ubumwe bw’Abanyarwanda bose.

Nsabimana Felicien, umuturage wo mu murenge wa Rubengera , akagari ka Gacaca, yagize ati: “Twese tuzi neza uko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari rwarangijwe bikomeye ndetse rubura zimwe mu mbaraga zarwo ariko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabashije gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo kunga Abanyarwanda ndetse yerekana ko bashyize hamwe bakubaka igihugu kizira amacakubiri.

Byatangiye kwigaragaza kuko u Rwanda ubu rusa n’urwabaye ishuri isi yose yigiraho ibikorwa by’iterambere n’umutekano kugeza aho buri wese urugezemo ataha atabishaka ahize no kuzagaruka kwihera ijisho ibyiza by’u Rwanda

U Rwanda ubu ruri ku kigero cyiza mu iterambere n’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore kandi Abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Karongi na twe ntitwasigaye inyuma ndetse aho mu Rwanda twatanze ibihugu byinshi ku isi guhishura ibanga ry’uko umwari n’umutegarugori bashoboye imirimo nka basaza babo. Ibi ku bihugu bifite abayobozi batareba “

JPEG - 136.8 kb
Nsabimana Felicien, umuturage wo mu murenge wa Rubengera , akagari ka Gacaca

Akomeza Avugako ntawakwirengagiza Perezida , atajya aryama cyangwa ngo yicare ahubwo ahora azenguruka hirya no hino ashaka icyateza imbere Umunyarwanda wese aho ava akagera harimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside natwe amaze kutugeza kuri byinshi abenshi twamaze kwiga ndetse ntiwavuga ngo umucyene mu U Rwanda ngo n’uwarakotse.

Uwimana Clemantine we avugako Iyo urebye uburyo yitanga agafasha Abacitse ku icumu rya Jenoside bo hasi Ati “aho twavuga nka gahunda ya Girinka, abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bivuza malariya ku buntu ibi byose ni ibikorwa bigaragaza ubutwari”

Ndigirente Josephine uturuka mu Murenge wa Gitesi Akagari Kanyabega umudugudu wa gasayi yagize ati “Ubu n’abacitse ku icumu rya Jenoside bose barashima ibyiza twagezeho aho uva mu murwa mukuru wa Kigali wasubirayo hashize icyumweru ugasanga wagira ngo ni mu yindi si, ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza ariko burya umubiri udafite umutwe na roho uba upfuye, Si jye jyenyine wabonye ubutwari bwe kuko no mu mahanga mu nama zikomeye baba bakeneye ko atanga ikiganiro.

JPEG - 116.8 kb
Ndigirente Josephine uturuka mu Murenge wa Gitesi Akagari Kanyabega

Twese tuzi uburyo yateje imbere ikoranabuhanga ubu n’abanyeshuli b’abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ikizere, bakaba biga ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati”Urugero rwa hafi muzi ko indangamuntu z’Abanyarwanda ziri ku buryo amahanga aza kureba intiti mu gukora indangamuntu zikoramye ikoranabuhanga.



Yanditswe na Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2017
  • Hashize 7 years