Karongi: Hari aborozi bazi ko gutera intanga bigenewe abazihawe muri Girinka

  • Ruhumuriza Richard
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Aborozi b’inka bakangurirwa kwitabira guteza intanga mu rwego rwo kugira ngo bavukishe inka za kijyambere ndetse bakumire indwara zakwirakwiraga bitutse ku kujyana inka za bo ku mpfizi.

Bamwe mu bahinzi mu karere ka karongi ariko bavuga ko batigeze bakangurirwa ibyo gutera intanga bakavuga ko bari bazi ko bigenewe abazihawe muri gahunda ya “girinka”.
Umworozi witwa Odette Ahobantegeye utuye mu kagari ka Kibirizi ko mu murenge wa Rubengera yavuze ko amakuru yo guteza intanga n’ibyiza byabyo nta wigeze abibakangurira agakeka ko ari gahunda igenewe abahawe inka muri gahunda ya leta ya “Girinka”. yagize ati ”Nta muntu wigeze udushishikariza ibyiza byo guteza intanga tubyumva gutyo ngo atubwire niba guteza intanga ari byiza cyangwa niba bitandukaniye no kujyana ku kimasa…wenda abo baba barazihawe bo bashobora kubibwirwa”.
Abitabira guteza intanga bagaragza ko nubwo hari gihe inka iterwa intanga ntifate, muri rusange ariko bigira akamaro gakomeye n’itandukaniro no kujyana ku kimasa bisanzwe. Alex Turaturaniwe ukorera ubworozi, mu murenge wa Bwishyura agira ati “ inka yavutse ku ntanga igura amafaranga menshi kuko iba ari nini kandi iyo uvukishije inyana uba witeguye kuzajya ubona umukamo utubutse igihe nayo izajya iba yabyaye”.

Ubuyobozi buvuga ko bagerageza gukangurira abaturage ibyiza byo guteza intanga gusa ngo hari na gahunda yo guhugura abakozi bo mu tugari bize iby’ubworozi bakajya bunganira ba veterinaire b’imirenge. Agira ati “gutera intanga birakorwa kandi biritabirwa ariko twatanze ibitekerezo muri MINAGRI ngo abaturage bigishwe gutera intanga, ariko númukozi ushinzwe iterambere ryákagali na we akigishwa gutera intanga…ni ikintu kizihutisha iterambere inka zose zigaterwa intanga”.
Muri rusange inka zirenga 2,700 zatewe intanga mu karere ka karongi hose guhera mu Ugushyingo 2016. Muri zo 92 % zarafashe. Ibi bikaba bingana na 65 % mu mihigo kuko ngo bagombaga gutera nibura inka 3,900.

Inka ya kijyambere nizo zikenewe

  • Ruhumuriza Richard
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years