Karongi: Hari abaturage babangamiwe no kutagira imashini zo kuhira imyaka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Hari abaturage bahinga mu bice bafata nk’ibishanga mu Karere ka Karongi, basaba ko bafashwa kubona imashini zo kuhira imyaka yabo kugira ngo bashobore kugira inyungu ifatika bavana mu buhinzi bwabo. 

Ni ikibazo nyamara ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko kitakabaye gihari kubera ko amafaranga ya nkunganire agenewe abahinzi ahari kandi ahagije.

Mu mubande wa Gisayo, ni hamwe mu hagaragara kumagara kw’imirima ihari kubera izuba, nyamara hahinzemo amashu na dodo, abaturage bakavuga ko nta musaruro uhagije bakuramo kubera ko batabasha kuhira, ibintu bibateza igihombo kinini. 

Barasaba ko bafashwa kubona uburyo bwo kuhira burambye kandi bugezweho, dore ko ngo bo amikoro yo kwishakira ubwo buryo nta yo bafite.

Muri uyu mubande abaturage bita igishanga, hacamo akagezi gatoya, aka kagezi ni ko abaturage bahinga n’aborora amafi mu byuzi bikeya bihari bifashisha mu kuhira no kwita kuri ayo mafi, ibintu bituma bamwe babura amazi bagahitamo kubyihorera cyangwa se bakifashisha za rozwari n’ibidomoro mu kuhira. 

Ni ikibazo Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Niragire Théophile atangaza ko kitagombye kuba gihari kubera ko amafaranga ya nkunganire Leta igenera abahinzi bashaka kugura ibikoresho byo kuhira ahari kandi ahagije, ahubwo ngo bo ntibaza kuyafata.

Akarere ka Karongi kabarizwamo igishanga kimwe cyonyine gifite hegitari zisaga 25 na cyo kidatunganyije neza, naho ahandi hose hasigaye hafatwa nk’imibande. 

Ibi ngo biterwa n’uko aka Karere kagizwe n’imisozi miremire kandi myinshi, aho igenda ihurira akaba ari ho hari imibande.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks