Karongi: Gitifu yakubise izakabwana umuturage amuziza gutura muri ‘nyakatsi’

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ntibikwije Nason w’imyaka 39, ufite umugore n’abana babiri, atuye mu mudugudu wa Kabuye, akagali ka Rwungo,umurenge wa Rugabano akarere ka Karongi, yakubiswe bikomeye n’umukuru w’akagari azira ko inzu ye isakaje ibirere, ndetse ategekwa kuyivamo.

Ntibikwije avuga ko Imvaho Nshya ikimara kumusura, tariki ya 24 Gicurasi, umuyobozi w’akagali yamusanze iwe ari kumwe n’abandi bayobozi,bakamutegeka kwisakamburira inzu ari nako akubitwa ubu akaba ntaho afite ho kuba. Ati”Nakubiswe na Gitifu w’akagali ambwira ngo nyakatsi yageze muri kompiyuta ndi he? Yankubitaga inkoni, yansabye kurira ngasakambura inkoni zimaze kundembya naruriye ndasakambura, ndangije nabwo arongera arankubita ngo ninjye kubana na mama mu nzu y’icyumba kimwe na Salon ndabyanga mpitamo kuba muri icyo kirangarizwa, ariko malariya itumereye nabi.” Yongeraho ko atigeze ajya kwivuza ngo kuko nta n’ubwisungane agira ntiyabona ayo yivurisha, atunzwe no guca inshuro.

Bamwe mu baturanyi be nabo bavuga ko uyu muturage yarenganye ko yari akwiye kubakirwa aho gukubitwa, gusakamburirwa no gutegekwa kujya kubana na nyina kandi afite umugore n’abana. Umuyobozi w’akagali ka Rwungo uyu muturage ashyira mu majwi ko ari we wamukubise Ndemwenande Jennette arabihakana. Ati”Nta muturage uba muri nyakatsi ndetse nta n’umuturage wakubiswe.” Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge bubivugaho ku murongo wa Telefone ntibyadukundiye.

Mu minsi ishize Umuyobozi w’umurenge wa Rugabano Mukama Hubert yari yabwiye Imvaho nshya ko nyakatsi zaciwe mu Rwanda ariko ko hari igihe umuturage ashobora kureba abayobozi ku jisho akabaca mu rihumye akaba yakubakisha ibitemewe ariko ko bagiye kubikurikirana.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 8 years