Karongi: Gitifu arashinjwa gukubita abaturage akabagira intere
- 01/04/2016
- Hashize 9 years
Nzayisenga Jean Claude na Tuyisabe Fils bakomerekejwe n’inkoni bakubiswe (Foto Vestine D)
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gisanze, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, barashinja Gitifu w’ako Kagari urugomo, guhungabanya umutekano w’abaturage, kubakubita, kubakomeretsa no kwangiza ibyabo.
Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 28 werurwe 2016, hagati ya saa saba n’igice na saa munani (01h30-02h00) z’ijoro, mu isantere yo ku Ryanyirakabano mu kagari ka Gisanze humvikanye induru z’abaturage, batakaga inkoni bakubiswe na Gitifu w’akagari Habaguhirwa Jean Damascene, afatanyije n’abanyerondo.
Muri iri joro abantu batatu nibo bakubiswe, barimo uwitwa Nzayisenga Jean Claude w’imyaka 30, ufite umugore n’abana 3, utuye mu mudugudu wa Kabatara muri aka kagari ka Gisanze.
Nzayisenga avuga ko uyu muyobozi yamukubise amurenganya.Yagize ati: “Mu masaha ya saa munani z’ijoro umuyobozi w’akagari ka Gisanze ari kumwe n’abakozi babiri b’akagari n’abanyerondo, baje iwanjye barankomangira, ndakingura bambwira ko umuhungu nakoreshaga yagiranye amakimbirane n’abanyerondo, ngo yikingiraniye mu nzu aho nkorera, ngo ninjye kuhakingura bumve ibibazo bye bamwunge n’abanyerondo.”
Akomeza avuga ko bakimara gukingura, Gitifu n’abanyerondo binjiye mu nzu ye batangira gukubita abo basanzemo, Gitifu abonye ko bari kumena ibihacururizwa asaba ko babasohora bakabakubitira hanze.
Yagize ati:“Gitifu ansaba ko naryama hasi ndaryama bakankubita ibibatira by’umuhoro nteze amaboko intoki barazitema, bankubise igiti kimeze nk’irati, amaguru yabyimbye, akaboko kavunitse, mu runkenyerero harapfutse, umutwe bawuhondaguye,ndi kwihagarika amaraso ntegereje kujya guca mu cyuma.
Aho nacururizaga bahasize harangaye ibyo nacuruzaga ntibikirimo, amafaranga nari mfite mu myenda nabyukanye nayabuze muri make mpombye ibifite agaciro k’ibihumbi 50.”
Tuyisabe Fils w’imyaka 20, ni umwana w’imfumbyi wakoreraga uyu mugabo, nawe akaba yarakubiswe ndetse agakomeretswa na Gitifu.
Yagize ati:“Bansanze mu nzu barankubita (Gitifu na Theogene) umutwe barawumennye n’amafaranga ibihumbi 42 nari maze guhabwa mu ishyirahamwe barayatwaye, ndifuza ko bansubiza amafaranga yanjye bakanahana abankomerekeje.”
Kugera ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu muyobozi twari tutarashobora kumubona ngo agire icyo avuga ku byo aba baturage bamushinja.
Mu nama y’umutekano yabaye tariki ya 29 Werurwe 2016, Ngendambizi Gedeon, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera aka kagari gaherereyemo, yavuze ko bakiri mu iperereza ngo hamenyekane ukuri kw’ibyo uyu muyobozi ashinjwa n’abaturage.
Bamwe mu baturage bo muri aka kagari baganiriye n’Imvaho Nshya, basaba guhindurirwa abayobozi, ngo kuko umuyobozi w’akagari kabo Habaguhirwa Jean Damascene ari umunyarugomo, kuko no mu minsi ishize mu biro by’ako kagari haherutse gufungirwa umusore wakekwagwaho kwiba, agakubitwa kugeza ubwo aciwe ubutwi.
Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw