Karongi :Abayobozi barasabwa kuba Intangarugero k’umutekono

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years

Abayobozi bahagarariye abandi mu murenge wa Mubuga, bagizwe n’abakozi b’umurenge, ab’utugari n’imidugudu, abakora mu buvuzi, abajyanama b’ubuzima, inkeragutabara n’abandi bakorera muri uyu murenge, bakanguriwe kongera no gufata ingamba mu gucunga umutekano.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Karongi, Esperance Bagwire, kuri uyu wa mbere taliki 15 Kanama, mu nama yagiranye nabo muri iki cyumweru maze abakangurira gufata ingamba zo gucunga umutekano barushaho gukaza amarondo.

Iyi nama ikaba yarabereye mu kagari ka Ryaruhanga ,umurenge wa Mubuga yitabirwa kandi n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police(IP) J. Baptiste Rutebuka, bari kumwe n’ushinzwe ubuhinzi mu karere n’abandi.

Visi Meya Bagwire mu ijambo rye yagize ati:” Ibyaha bishobora kwirindwa baramutse bashyize hamwe imbaraga, mukwiye kurwanya ibyaha cyane cyane murinda abo muyobora ibiyobyabwenge cyane urubyiruko.”

Yabasabye gukomeza gukorera hamwe barushaho gukorana n’inzego z’umutekano zirimo Polisi kandi bagatangira amakuru ku gihe kugirango habeho gukumira ibyaha bishobora guhungabanya umutekano bitaraba cyane ko umurenge wabo, ufite utugari dutatu dukora ku kiyaga cya Kivu, ahakunze kwambukira abantu mu buryo butazwi n’amategeko.

Aha yagize ati:”Mukwiye kwihatira kugenzura abinjira n’abasohoka baciye ku mbibi zanyu ziri ku Kivu, ibi kandi ntibyashyirwa mu bikorwa mutabigizemo uruhare kuko ari mwe musemburo w’umutekano mu murenge wanyu.”

Visi Meya kandi yasabye abakozi bo mu nzego zose gukorera hamwe kandi bakarwanya ibyaha birinda ruswa kandi bagakangurira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubusinzi.

IP Rutebuka yasabye abagize inzego z’ibanze gukomeza ubukangurambaga mu baturage babarinda gukomeza gucuruza ibiyobyabwenge birimo za Kanyanga,urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese utubahiriza amategeko cyangwa akayica nkana. Asaba ubufatanye bw’inzego zose mukurwanya no gukumira ibyaha.

IP Rutebuka yashimiye bamwe muri aba bayobozi uruhare bagira mu gutanga amakuru no gukumira ibyaha maze abasaba gukomeza uwo muco kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.

Yabibukije ko bagomba gukangurira ababyeyi gushyira abana mu ishuri, kubarinda kujya mu tubari n’ahandi habakururira ingeso mbi, kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda za Leta zirimo umuganda n’ibikorwa by’iterambere.

Abayobozi barasabwa kuba Intangarugero k’umutekono
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura,rw

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years