Karongi: Abaturiye Ibigabiro bya Rwabugiri baravuga ko babura icyo babwira abahasura basanga nta kiharanga

  • admin
  • 28/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Agace k’amateka kazwi nko ku “Bigabiro bya Rwabugili” gaherereye mu kagali ka Gisanze Umudududu wa Kigabiro mu Murenge wa Rubengera . Abagaturiye bavuga ko hadahwema kugera abaje kuhasura baba bafite amatsiko menshi ariko bagatungurwa no kuhasanga ibyapa bibiri kimwe kiri ku muhanda n’ikindi kiri mu murima w’aho bavuga ko hatuye umwami Rwabugili.

Abahatuye bavuga ko benshi bahumva mu ndirimbo zirata ubwiza bw’ u Rwanda bakibwira ko ibivugwa muri ibyo bihangano hari ukuntu bihagaragara ariyo mpamvu bahasura. Bavuga ko iyo abantu bahageze bakahasanga icyapa gusa ndetse n’igiti cyitwa igihondohondo bavuga ko kiri ahantu nyiri zina ingoro yari yubatse batungurwa cyane.

Sibomana Fabrice, uri mu kigero cy’imyaka 20 ugerageza gusobanura ibyo yumvanye sekuru wavukiye kuri uwo musozi, agira ati “Natwe nyine batubwira ko aha ariho Rwabugiri yari atuye…tubona abantu baza kuhasura hari n’abazungu baherutse kuza…usanga abahaza bose baba bafite amatsiko hari abatubwira ngo bumvaga hari inyubako barasura n’ibyo bigabiro bakabibona cyangwa bakabona ibishyitsi byabyo ariko baratangara…mbese mbona bagiye batishimye…ubundi ubanza abababwira amateka bayababwira nabi bahagera bagatungurwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka karongi Ndayisaba Francois, avuga ko bazi neza ko ibigabiro bya Rwabugiri ari agace k’amateka akomeye avuga iby’í bwami bityo ko kubufatanye na minisiteri yúmuco na siporo hagiye kuzubakwa. Agira ati “Muri rusange rero ibikorwa by’ubukerarugendo tugomba kubibungabunga…Ibigabiro bya Rwabugili na ho hagiye kuzubakwa ibikorwa bitandukanye MINISPOC yavuze ko igiye kudufasha kuhubaka”.

Ku bijyanye no kumenya amateka nyiri zina akomotse ku bantu bayahabonye ngo bishobora kuzaba ikibazo gikomeye kuko ngo umwe mu bari bakuze kuri uwo musozi aherutse kwitaba Imana undi akaba arwaye. Ubukerarugendo bukaba ari kimwe mu bikorwa Akarere ka Karongi gashingiyeho mu bukungu no kumenyekana.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 28/12/2017
  • Hashize 6 years