Karongi: Abari batuye ahanyura umuhanda Karongi-Rutsiro- Rubavu ntibishimiye ingurane bahawe

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ubusanzwe mbere yo gutangira ibikorwa remezo birimo imihanda, amavuriro, gutanga amazi n’amashanyarazi n’ibindi, habanza kubaho igikorwa cyo kubarura imitungo y’aho bizakorerwa.

Ibyo bikorwa hagamijwe ko ba nyirabyo bishyurwa. Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rubengera Akarere ka karongi bavuga ko bahawe amafaranga make bagendeye ku gaciro k’ibikorwa

Manasse NGIRABABYEYI ni umwe mu batuye mu kagari ka Gisanze mu murenge wa Rubengera avuga ko yari afite y’ubucuruzi arinayo yari atuyemo. Avuga ko iyo nzu yari ifite ibyumba 14 byo kubamo ndetse bishamikiyeho ibyo yakodeshaga ariko akibaza impamvu bamuhaye miriyoni eshanu gusa.

Yagize ati “ Nari nfite inzu ifite ibyumba 14 nabagamo ifite n’ibyumba by’ubucuruzi nakodeshaga ikaba yaranyinjirizaga amafaranga arenga 200,000 frw ku kwezi, ariko bagiye kumbarira bampaye 5,000,000 frw nutundi duke turengaho mbajije impamvu bambwira ko ari ayo kuko hakuwemo amafaranga ahwanye nibikoresho nzasenya nkabigumana kuko ngo bakagombye kubijyana kuko baba babyishyuye”.

Nubwo abo baturage bagaragaza kutanyurwa n’ingurane bahawe, umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko ibijyanye no kubarura imitungo no kuyigenera agaciro bikorwa mu bushishozi n’ababishinzwe. Yagize ati “Igikorwa cyo kwishyura ingurane ntigikorwa n’Akarere ariko nkurikije uko itegeko ribiteganya bikorwa neza kuko reta irababarira ikabishyura ndetse kubera ko Leta ari umubyeyi ikabarekera byabindi bishyuwe”.

Abaturage bavuga ko byaba byiza ibikorwa bigiye bitangiye, abaturage baramaze kwishyurwa ndetse bagahabwa n’umwanya wo kubaza ibyo babona bitanyuze mu mucyo kuko hari nábavuga ko bishyuwe amazu gusa ariko ntibishyurwe indi mitungo irimo ibiuhingwa ngengabukungu cyangwa ngandurarugo byari mu masambu yabo, ubu bakaba batazi aho bazabibariza kuko ibikorwa byo kubaka umuhanda byo byatangiye.

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years