KARABAYE:Iyumvire ibyo abazimu ba Kadhafi bakorera Nicolas Sarkozy buri joro iyo aryamye

  • admin
  • 16/10/2018
  • Hashize 6 years

Burya ingaruka y’ibyo umuntu yakoze iteka zihora ziboneka. Nicolas Sarkozy umwe mu bari mu ihirikwa n’iyicwa ry’uwahoze ari perezida wa Libye Mouammar Kadhafi, ngo buri joro iyo aryamye aba arwana n’abazimu be.

Umugore ukora isuku mu cyumba cya Hotel aho uyu munyacyubahiro arara yabwiye itangamakuru ko umunsi umwe yaje ku kazi ageze aho akora isuku mucyumba ,yumva uyu munyacyubahiro wabaye Perezida w’Ubufaransa atakamba asaba imbabazi ari kuvuga ngo Kadhafi amubabarire ntamwice kandi ngo yihanganira ibyo yamukoreye.

Africa24 ducyehsa iyi nkuru yanditse ko uwo mugore avuga ko ubwo yari ahagaze imbere y’umuryango, yumvise ibyari biri kubera mu cyumba, aho yumvaga Nicolas Sarkozy asezeranya kadhafi ko azacyemura ibibazo yateje.

Ikindi kandi ko azagarura ibyo yajyanye hanyuma agahita ategura amatora, ibyo byose kandi amusezeranya ko bizagenda neza muri Libye.

Umugore atarashatse ko amazina ye atangazwa yabajijwe n’umunyamakuru niba hari icyo yaba yarabonye mucyumba imbere cyaba gisa n’undi muntu wari kumwe n’uwo munyacyubahiro.

Avuga ko urugi rwari rukinze ariko yabonaga urumuri rurabagirana rusohoka ku mpande zose zarwo, mubyukuri ngo ntabwo yabonye ibyari mu mbere ariko ngo icyo yabashije kumva ni izina Mouhammar Kadhafi.

Mu gitondo yinjiye mucyumba ngo arebe neza, asanga ibintu byose bitunganyije. Asoza avuga ko atekereza ko umuzimu wa Mouhammar Kadhafi utera Nicolas Sarkozy buri joro iyo azindutse aza kukazi abyumva.

Mu gihe cyo gusenya ubutegetsi bwa Kadaffi ibitero byari bishyigikiwe na Perezida w’Ubufaransa Sarkozy, birangajwe imbere n’ingabo za OTAN ku wa 20 ukwakira 2011.

Muri iyi ntambara imitungo nka zahabu Libye yari ifite igera kuri toni 150 yasahuwe, yari ifite agaciro kabarirwa muri Milliyari 7 z’amadorari y’Amerika ibyo byose bivugwa ko byarigitishijwe.Kuri ubu ubucyene buranuma muri iki gihugu cyari gikize ku butegetsi bwa nyakwigendera Mouammar Kadhafi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/10/2018
  • Hashize 6 years