Kapiteni w’ Amavubi, Tuyisenge Jacques, haricyo yasabye Abanyarwanda !soma inkuru

  • admin
  • 24/01/2016
  • Hashize 8 years

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, Tuyisenge Jacques, arasaba Abanyarwanda gukomeza kubashyigikira mu mikino ya CHAN.

Ibyo arabivuga kuko Amavubi afitanye umukino na Maroc uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016 kuri Sitade Amahoro i Remera guhera saa cyenda.

Ni mu irushanwa ry’abakina muri shamppiyona yabo ku mugabane w’Afurika (CHAN) ibera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugera 7 Gashyantare 2016.

Tuyisenge avuga ko Abanyarwanda bakwiye kubashyigikira nk’uko bagiye babikora mu mikino yindi yabanje kugira ngo barusheho kwitwara neza.

Uyu mukinnyi avuga ko mu gihe bakomeza gushyigikirwa byazarushaho kubafasha kugira ngo bagere aho bifuza ku mukino wa nyuma w’iryo rushanwa.

Amavubi azaba ikina na Maroc mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A.

Amavubi aramutse atsinze uwo mukino byayahesha gushimangira umwanya wa mbere mu itsinda A, ubwo muri 1/4 akaba yahura n’ikipe ya kabiri mu itsinda B.

Amavubi yamaze kubona itike ya 1/4 icyo ashaka akaba ari ugushimangira umwanya wa mbere.

Tuyisenge avuga ko n’ibyo bagezeho babikesha abafana babashyigikiye, kuri ubwo bakaba bakwiye gukomeza mu yindi mikino iri imbere.

Amavubi aheruka gutsinda Gabon ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri mu itsinda, mu mukino wa mbere ufungura bari batsinze Cote d’Ivoire 1-0.

Umukinnyi w’Amavubi, Sugira Ernest niwe watsinze ibitego 2 batsinze Gabon.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/01/2016
  • Hashize 8 years