Kanseri y’Inkondo y’Umura Ihitana Abarenga 300,000 Buri mwaka

  • admin
  • 01/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mbere y’umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana ku ndwara ya Kanseri, uteganyijwe tariki ya 4 Gashyantare, ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, risaba igikorwa cyihuse cyo kurandura kanseri y’inkondo y’umura.

Indwara ishobora kwirindwa nyamara ihitana abagore barenga 300,000 buri mwaka. Abenshi ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Kanseri y’inkondo y’umura niyo iri imbere mu zica abagore benshi kw’isi. Impfu 10 ziboneka mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse. Iyo ndwara iterwa na virusi izwi nka “Human papillomavirus” mu magambo y’icyongereza. Yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

OMS ivuga ko kanseri y’inkondo y’umura, ishobora kuvurwa igakira, iyo uwanduye asuzumwe hakiri kare kandi akavurwa itaragera kure. Cyakora kwirinda biruta kwivuza. Ku bireba kanseri y’inkondo y’umura, hari urukiko rwo kuyirinda, igihe abana b’abakobwa baruhawe bafite hagati y’imyaka 9 na 14 y’amavuko.

Paul Bloem ushinzwe gahunda y’inkingo muri OMS, avuga ko urukingo rutwangwa ku buryo burambuye mu bihugu bikize. Mu gihe, ibihugu byugarijwe na kanseri y’inkondo y’umura byo muri Afurika no muri Aziya byasigaye inyuma mu byerekeye gutanga inkingo. Avuga cyakora ko hari ikirimo kugerwaho.

Bloem ati “Ibihugu nk’u Rwanda ruri imbere muri Afurika, aho mu 90 kw’ijana bakingiwe kuva mu myaka itanu, itandatu ishize. Bhutan nayo yageze kuri 90 kw’ijana by’abakobwa. Malaysia 97 kw’ijana by’abakobwa. Ati izo rero ni ingero nziza cyane zerekena ko uru rukingo rwakiriwe neza kandi ko rushobora gutangwa no mu bihugu bifite umutungo uciriritse”.

Bloem avuga ko ibihugu bine muri Afurika aribyo Etiyopiya, Tanzaniya, Zimbabwe na Senegali byatangiye gutanga urwo rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu mwaka ushize. Akomeza avuga ko ibindi bihugu 11 byo muri Afurika n’Aziya bizatangira gukoresha urwo rukingo mu mwaka utaha.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/02/2019
  • Hashize 5 years