Kanseri y’ibere izwi ko ifata abagore ishobora nogufata abagabo

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Bizwi kenshi ko indwara ya kanseri y’ibere ikunze gufata abagore gusa agasanga abagabo bamwe bavuga ko itabafata ariko umugabo witwa Nsengumuremyi Paul wo mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Amajyaruguru yemeza ko yarwaye kanseri y’ibere mu gihe yari azi ko ifata abagore gusa.

Ubuhamya bwa Ubuhamya Nsengumuremyi yatanze kuri iyo ndwara yamufashe atabizi, avuga ko atari azi ko kanseri y’ibere yafata umuntu w’umugabo kuko yumvaga abayirwaye bose ko ari abagore.

Ati “Na nge ni ko nari mbizi; ariko nagiye kumva numva ku ibere haje ikibyimba, ako bita agaturugunyu, nkiri umwana w’imyaka 15, ubwo nkumva ko kazabyimba wenda kameneke nk’uko ibibyimba byose bisanzwe bimeneka. Mu 2010 ni bwo byamenyekanye ko ari kanseri ngiye kwisuzumisha ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); ubwo barapimye basanga harimo kanseri, babaga ibere ry’ibumoso bayikuramo.

Bamaze kuyikuraho, banyohereza mu gihugu cya Uganda kwivuzayo, mbura ubushobozi bwo kujyayo, nicara mu rugo, kuko bambwiraga ko hari uduce twayo duto dusigayemo.”

Biturutse ku bibazo by’ubushobozi buke bwo kujya muri Uganda aho ibitaro byamwohereje, Nsengumuremyi yaje guhura n’izindi ngorane zo kugaruka kwa kanseri kuko itavuwe neza ngo ishire mu ibere aho yabazwe, ubu bikaba bisaba gufata imiti kwa muganga mu gihe runaka.

Ati “Mu 2014 ni ho natangiye kubona ko utwo duce koko twasigayemo, dutangira no kungiraho ingaruka hakaza utundi tubyimba, tukameneka. Bampa amakuru y’uko mu bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera batanga imiti ihagarika iyo kanseri ndetse ko wabikurikije neza ishobora gushira.

Ntangira kujya kwivuza i Butaro, kuva icyo gihe kugeza ubu ni ho mfatira gahunda y’imiti yo kugabanya ubwo bukana bwa kanseri kandi ndumva ndimo gukira neza nta kibazo.”

Nsengumuremyi atanga ubutumwa by’umwihariko ku bagabo bagenzi be ko kanseri y’ibere itareba umugore ufite amabere yagenewe konsa kuko n’umugabo amabere ayafite kandi imitsi igize ay’umugore ari na yo igize ay’abagabo bityo kwisuzumisha ari ibya buri wese.

Ati “Hari abantu benshi bazi ko iyo kanseri ari ikibazo cy’abagore gusa ariko bagomba kumenya ko n’abagabo ibafata kuko nge si nari umugore ngo nze guhinduka umugabo. Umugabo afite ibere nk’iry’umugore uretse ko adashobora konsa ariko ibere ararifite n’imitsi imeze kimwe.

Mbere mfatwa bambwiraga ko ari ikibyimba, bakambwira gusigaho amase y’inka ariko nkabona ntacyo bitanze ni bwo nafashe gahunda yo kujya kwusuzumisha kwa muganga babifitiye ubushobozi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCDs) mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Julles Ndayisaba, avuga ko kanseri y’ibere ifata n’abagabo nubwo ari imibare y’abafashwe na yo iri ku kigero gito ugereranyije n’abagore.

Cheif editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 5 years