Kanjongo : Ishuri ryibasiwe n’inkongi inshuro ebyiri mu gihe gito

  • admin
  • 25/01/2019
  • Hashize 5 years

Amacumbi yu rwunge rw’amashuri rwa Kibogora, riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine n’igice zo ku wa gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019 hangirika ibikoresho by’abanyeshuri basaga 60 bari bayacumbitsemo.

Bamwe mu banyeshuri bararaga muri aya macumbi bavuga ko batazi ikirimo gutera inkongi z’umuriro muri iki kigo, kuko no ku cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 hari ibindi bikoresho byahiriye mu kindi cyumba.

Abo banyeshuri bavuga ko izi nkongi zabasize iheruheru aho ibikoresho byabo byose byahiye.

Ni byo umwe muri bo witwa Ishimwe Queen asobanura ati “Ejobundi ku cyumweru hari habaye impanuka hashya ‘Dortoir’ imwe none ubu ‘Dortoir’ nyinshi zahiye.

Njyewe ndi mu bo ubushize dortoir zitari zahiye ariko ubu iyo ndaramo yahiye ibikoresho by’ingenzi byahiye turi kwibaza unburyo biri bugende byaducanze pe! Nk’abanyeshuri ikibazo dufite amakaye yo mumyaka ishize yahiye nk’abantu bari mu wa gatandatu turi kwibaza uburyo tuzategura ikizamini cya Leta, n’amarangamuntu yahiye.”

Kayirangwa Solange yungamo ati “sinzi uko nabivuga. Ku cyumweru byarahiye ariko hashya bike none ibyo twari dusigaranye byose byahiye ntaho dusigariye bamwe bahahamutse abandi bari kwa muganga, amasabune yahiye, ibikapu, matera ni byinshi turasaba ubufasha pe kuko kubona ibikoresho hashize icyumweru kimwe ababyeyi babiguze amafaranga yose bari bamaze kuyamara sinzi uko tuzabyifatamo niba ari ukwicara simbizi.”

Uwihoreye Boas, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kibogora avuga ko bataramenya neza ikiri gutera iyi nkongi y’umuriro icyakora ngo barakeka ko ari amashanyarazi mu gihe iperereza ryimbitse rigikomeje. Kugeza ubu hifashishijwe ibyumba by’amasengesho n’andi mazu abiri yari ahari ku gira ngo abanyeshuri babone aho barara.

Ati “turacyarimo gushakisha ngo turebe ikibitera turakomeza uburinzi kandi dukomeze gushaka amakuru y’imbitse kugira ngo tumenye nyirizina igitera ibi bintu. ikijyanye n’ibibaranga turabakorera ubuvugizi kimwe n’ibikoresho turakorana n’ababyeyi n’ubuyobozi ndetse n’itorero kugira ngo turebe uburyo twafasha abanyeshuri ku ira ngo ubuzima bukomeze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko icyihutirwa kigiye gukorwa ari ukuba hafi y’abanyeshuri kugira ngo amasomo akomeze, no kubona aho baryama ndetse no kubarura ibyabo byahiriyemo. Naho kubyateje impanuka ngo haracyashakishwa ikibyihishe inyuma.

Kamali Aimé Fabien, Umuyobozi w’Akarere.ati”Icyo tugiye gufasha ni ukuba hafi y’abana kugira ngo bakomeze amasomo yabo, ikindi turimo gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo abana baryamaga muri ibyo byumba bitatu babone aho barara ariko tunamenye ibintu byabo byahiriyemo turebe icyakorwa cy’ihuse.

Harakekwa ko byatwitswe n’amashanyarazi ariko nyuma yo kuvugana na REG batugaragarije ko atari umuriro icyakora n’insinga z’amashanyarazi ntizari ziri mu buryo butunganye. Ariko turaza gushyiraho izindi nzego z’ibizobereyemo barebe niba ntayindi mpamvu.”

Uku gushya kw’inzu zicumbikiye abakobwa mu ishuri rya Kibogora byatumye ubuyobozi bw’akarere buhagurukira gukora isuzuma mu bigo byose bicumbikira abanyeshuri kugira ngo barebe niba uburyo bwakoreshejwe bashyiramo amashanyarazi bwujuje ubuziranenge.


Ishuri ryibasiwe n’inkongi inshuro ebyiri mu gihe gito

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 25/01/2019
  • Hashize 5 years