Kangwagye Justus wahoze ayobora Akarere ka Rulindo yahawe imirimo mishya

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years

Kangwagye Justis wahoze ayobora akarere ka Rulindo

Bamwe mu bayobozi bahoze ari aba meya b’Uturere bahawe imirimo mishya ndetse Kangwagye Justus ashyirwa muri RGB naho Bahame Hassan wahoze ayobora Akarere ka Rubavu nyuma akaza gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bikaza kurangira agizwe umwere nawe kuri ubu ari kubarizwa muri MINALOC

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2016, muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Kangwagye Justus uheruka gusoza manda ebyiri nk’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yashyizwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB, nk’ Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi.

Bahame Hassan wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu we yashyizwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage. Uyu Bahame Kuwa 22 Werurwe 2015 yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranweho icyaha cya ruswa, kuwa 27 Werurwe 2015, we na komite nyobozi yose beguzwa n’Inama Njyanama y’Akarere ibashinja amakosa mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Gusa kuwa 25 Kamena 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwamugize umwere ruhita rutegeka ko arekurwa.

Kangwagye Justus we yaherukaga kugirwa Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing). Imyanzuro y’iyi nama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu kandi igaragaza ko Jackline Kamanzi wari umaze ukwezi n’igice agizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasimbuwe na Umutoni Gatsinzi Nadine, we asubizwa mu nama y’igihugu y’abagore nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Perezida Kagame yaherukaga kugira Kamanzi Jackline Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kuwa Gatanu tariki 18 Werurwe 2016, akaba asimbujwe nyuma y’iminsi 41.

Kalisa Edward wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, MINISPOC, nawe akaba ari mu bahawe imirimo mishya, aho yashyizwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB, nk’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo rusange


Yanitswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years