Kandi tukamagana abo bose bahembere ingengabitekerezo- UR-CAM

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abanyeshuri biga mu Ishami ry’Ubumenyi bw’Inyamaswa n’Ubuvuzi bw’Amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR-CAVM) basabwe gukoresha ikoranabuhanga bahangana n’abapfobya bakanahakaba Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uro rubyiruko rwabisabwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 abanyeshuri n’abakozi b’icyahoze ari ISAE Busogo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa1994.

Umukozi wa UR akaba ari na we wari Umushyitsi mukuru Papias Mlimba Musafili, yasabye urubyiruko rwo muri kaminuza, guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside banyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati: “

Abanyeshuri bo muri UR-CAM bavuga ko kwibuka bibafasha kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside birinda gusubira mu bikorwa bibi u Rwanda rwanyuzemo, kandi bakaba biyemeje kurwanya uwo ari we wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo, nk’uko Hatungimana Rwema Flank yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati:

Uwamaliya wavuze mu izina ry’imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bigaga n’abakoraga ku cyahoze ari ISAE Busogo, yashimye gahunda yo kwibuka yashyizweho na UR-CAVEM,.

Yagize ati: “Byari urugendo rurerure kugira ngo hano byemerwe ko abacu baguye hano tubasha kubona umwanya wo kubibuka, ariko kuri ubu noneho byarakunze ndashimira iyi Kaminuza, uyu mwanya rero utuma turuhuka mu mitima, kandi tugaha agaciro n’icyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mboneraho no gusaba abanyeshuri bo muri Kaminuza gukomeza kunga ubumwe, barwanya uwo ari wese wakongera kuzana amacakubiri mu Banyarwanda”.

Abibutswe ni abakozi n’abanyeshuri bahabaga mu 1994 bazize Jenoside yakorwe abatutsi, kuri ubu ku Rwibutso rwa UR-CAVEM hari amazina y’abakozi bagera kuri 5, abanyeshuri 12, ndetse hakaba hakomeje gushakishwa n’andi mazina. Hifuzwa ko n’amafoto y’abishwe bahorwa uko bavutse yashakwa akajya anifashishwa mu gihe cyo kwibuka.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/06/2022
  • Hashize 2 years