Kamonyi:Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yasigiwe umwenda hafi wa miliyoni 200 n’uwo yasimbuye agomba kwishyura

  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2018, Umuyobozi mushya w’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma witwa Ruhigande Aaron yasigiwe umwenda n’uwo yasimbuye ariwe Bizimana Emmanuel (Mudidi) w’akayabo gakabakaba ka Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu muhango w’Ihererekanyabubasha hagati ya Bizimana Emmanuel (Mudidi) wayoboraga GS Remera-Rukoma n’uwamusimbuye kuri uwo mwanya Ruhigande Aaron, hagaragajwe umwenda ugomba kwishyurwa n’ubuyobozi ungana na Miliyoni 197 n’ibihumbi 739 n’amafaranga 304 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi miliyoni z’amafaranga, zikubiyemo umwenda ikigo kibereyemo Banki(BPR), hari kandi amafaranga ikigo cyakoresheje ya Captation grant atari ayacyo yashyizwe kuri konti y’ikigo aho kuyasubiza bahita bayakoresha bandikirwa ibarwa basabwa kuyasubiza, hakaba n’amafaranga ya ba rwiyemezamirimo, barimo uwubaka inzu y’amacumbi y’abanyeshuri.

Umuyobozi mushya w’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma, Ruhigande Aaron yatangaje ko bitoroshye, gusa na none ngo bazagerageza ariko kandi akanavuga ko hakenewe igenzura ryimbitse mu kigo ajemo.

Yagize ati” Ibibazo birahari ariko n’ibisubizo birahari. Umwenda ukabakaba hafi miliyoni 200 z’ u Rwanda, amenshi azishyurwa mu myaka 10 iri imbere. Ntabwo twinjiye mu bugenzuzi( audit) ngo turebe byose, gusa kubera ko amafaranga yose yanyuze kuri Konti y’ikigo dutekereza ko yakoze ibikorwa by’ishuri.

Ubugenzuzi bwo bugomba gukorwa kuko n’itorero rirayitegura”.

Akomeza ahamya ko kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo ubugenzuzi bugomba gukorwa.Mu bibazo bikomereye uyu muyobozi mushya afite kuri uyu mwenda, ikibazo gikomeye ngo ni icy’amafaranga agomba gusubizwa mu isanduku ya Leta asaga Miliyoni 7 yakoreshejwe bitagombaga ariko ngo umwenda w’inyubako ntabwo ari ikibazo kuko ngo uzishyurwa gacye gacye kandi mu gihe kirekire, ntabwo rero ngo ari uw’abakorana n’ikigo kuko ibi bisanzwe.


  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years