Kamonyi:Umuturage yasanzwe mu biro by’akagari yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umunyerondo

  • admin
  • 21/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umuturage witwa Muhoza Evaliste w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Gishyeshye ho mu Murenge wa Rukoma wo muri Kamonyi yasanzwe mu biro by’aka Kagari yapfuye nyuma y’inkoni yakubiswe nijoro n’ukuriye abanyerondo wamukuye mu rugo rw’abandi amukekagaho ubujura.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa tariki 20 Ukuboza 2019 hagati ya saa sita na saa munani,uyu Muhoza yafashwe n’abari ku irondo hamwe n’inkeragutabara bamukekaho ubujura.

Biravugwa ko aba bashinzwe umutekano bakubise bikomeye bikamuviramo urupfu aho yaje kujyanwa rwihishwa mu biro by’Akagari abahageze mu gitondo bagasanga uwari muzima yapfuye.

Ibyishaka Rosine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye yabwiye kimwe mu bitangazamakuru gikorera hafi aho ko uyu muturage yasanzwe mu nsi y’igitanda cy’umukecuru, bagakeka ko yari agiye kwiba.

Bahuruje haza abanyerondo n’inkeragutabara baramutwara, arakubitwa nyuma bamushyira mu biro by’Akagari aho muri iki gitondo basanze uwari muzima yapfuye.

Ati” Nyine ni umuntu ngo wari wagiye kwiba ahantu, noneho baratabara bari kumwe n’Inkeragutabara.Inkeragutabara nyine ishobora kuba yamukubise, twebwe tuje tuvuye ku kazi ( kuri Terrain) mu mudugudu tugeze ku Kagari kuko yari yabwiye umu cleaner( Ukora amasuku) kuko atuye hafi y’Akagari ngo amwoherereze urufunguzo ngo acane amatara, tugeze ku kagari neza uwo w’isuku aratubwira ngo mu Kagari harimo umuntu, ngo kandi ngo ndikubona ameze nabi, twari turi kumwe na DASSO, dufunguye rero dusanga nyine ni uko bimeze (yapfuye)”.

Gitifu Ibyishaka, avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane, ko ndetse muri Raporo yatanzwe y’ijoro bari bazi ko bwakeye amahoro.

Ati “ Urumva byabaye nijoro, ariko nta makuru twari dufite twe ntabyo twari tuzi na raporo yatanzwe twari tuziko bucyeye amahoro”.

Akomeza avuga ko ubwo batabazaga, abaraye irondo n’iyo nkeragutabara aribo batabaye.

Gitifu yavuze ko iyi nkeragutabara ubwo yakaga urufunguzo umukozi ushinzwe isuku mu Kagari itigeze imubwira icyo igiye kurukoresha uretse gusa ngo gucana amatara. Avuga ko uwafashwe bamuzamukanye bamukura aho yafatiwe, ko byabaye hagati ya saa sita z’ijoro na saa munani.

Uyu ukuriye abanyerondo witwa Mbarubukeye Damascene ushinjwa gukubita Muhoza yahise acika nyuma yo kumenya ko yishe umuntu ndetse ngo na nomero ze za telefoni ntiziri ku murongo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/12/2019
  • Hashize 4 years