Kamonyi:Imodoka ya Caoster yagonze umunyonzi ahita yitaba Imana

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, muri Kamonyi imodoka yo mu bwoko bwa coaster ya sosiyete ya RFTC yagonze umunyonzi ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 17 Nyakanga, aho biravugwa ko uyu munyonzi ariwe yayigendeye nabi iyi modoka ahantu hamanuka.Mu kugerageza kumukwepa yahise igwa mu mukingo ariko biranga biba iby’ubusa iramugonga iramwica.

Providence Mbonigaba,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira,abwiye umunyamakuru ko aho iyo mpanuka yabereye hateye nabi ndetse harimo n’ikona.

Mbonigaba ati “Uko bigaragara umushoferi wa coaster yashatse guhunga umunyonzi wari uhetse ibintu byinshi ku igare ariko biranga umunyonzi ayigwamo ahita apfa.”

Akomeza asobanura ko iyo coaster yishoye mu ishyamba riri hafi y’umuhanda, igonga igiti ari nacyo cyatumye ibasha guhagarara kuburyo iyo icyo giti kitahaba haba hapfuye benshi.

Ni nyuma kandi y’umunsi umwe gusa mu turere twa Karongi na Kayonza naho habaye impanuka nazo zahitanye abantu nazo z’imodoka zo mu bwoko bwa Coaster zikaba zarahitanye abantu 14 biyongeraho n’uyu munyonzi wo muri Kamonyi bakaba abantu 15 mu gihugu hose bazira impanuka.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years